Nyuma yo kuvuga ku iziko rya micro-onde nuburyo rikora ngo - TopicsExpress



          

Nyuma yo kuvuga ku iziko rya micro-onde nuburyo rikora ngo rishyushye ibiryo mu kanya gato, hari abantu bibajije niba biriya biryo bishyuhije muri buriya buryo nta ngaruka mbi bigira ku buzima. Kugirango iki kibazo umuntu agisubize, ni ngombwa gusobanukirwa birushijeho uko micro- onde zikora. Micro-onde ziri muri category ya onde ZIDAKORA ionisation. Ni ukuvuga ngo iyo zinjiye mu kintu, ntacyo zihindura kuri myubakire ya molecule zacyo. Yego, izi onde zishobora kunyeganyeza atome zikigize (ni byo bituma ibiryo bishyushywa na micro-onde), ariko ntabwo zishobora gutandukanya ibice bigize atome. Hakaba hari nizindi onde ZIKORA ionisation. Izo ni nka rayons x zikoreshwa kwa muganga bafotora amagufa yimbere (ibyo bita gucisha umuntu mu cyuma.) Izi onde zifite ubushobozi bwo gutanga ingufu zishobora gutatanya ibice bigize atome (zikaba zakuraho electron) yikintu zinzijwemo. Izi ni zo ni zo zigira ingaruka mbi ku mubiri zinjizwemo. Ni yo mpamvu atari byiza gucishwa mu cyuma cyo kwa muganga inshuro nyinshi. Dore ingero za onde zidakora ionisation, bityo zitagira icyo zitwara ubuzima muri rusange: *Onde radio zikoreshwa mu gusaka amajwi ya radiyo, mu itumanaho rya telephone zigendanzwa, mu itumanaho rikoresha radar, nahandi. *Onde radio ziboneka mu murabyo winkuba. -Micro-onde (GHz 03-GHz 300): Aha ni ho dusanga micro-onde zikoreshwa mu gushyushya ibiryo (GHz 2.45), izikoreshwa muri Bluetooth, muri Wi-Fi (ibyo bita connection ya wireless), nizindi. -Infrarouge zifashishwa mu gufotora ahantu hatari urumuri. -Urumuri: Aba-scientifique barwita visible light mu cyongereza. Aha ni ho dusanga urumuri rwizuba. Ni ukuvuga ngo urumuri rwizuba rutuma tubona ku manywa rugizwe na onde. Umurasire wurumuri ntabwo ukora ionisation nkuko micro-onde na onde radio ntayo zikora. -Nizindi Dore noneho onde zikora ionisation, bityo zikanagira ingaruka mbi ku buzima: *Rayons x: izi zikoreshwa kwa muganga. Abantu basabwa kuzikoresha gacye gashoboka igihe bibaye ngombwa kuko zangiza umubiri. [KU IFOTO: Rayon x zikunzwe kwifashishwa bafotora amagufwa yumuntu] -Rayons gamma -Nizindi Tumaze kureba ibyo, umuntu yabona ko onde tubana nazo mu buzima bwa buri munsi: Tuzisanga muri radiyo twumva, kuri telephone dukoresha, mu rumuri rwizuba cyangwa rwamatara dukenera nahandi henshi. Ntabwo rero abantu bakwiye kugira impungenge zo kumva ko bazarwara kanseri bitewe no gukoresha ibi bintu bitanga izi onde keretse igihe bizagarazwa nabahanga bizewe ko koko bifite ingaruka ku buzima. Gusa ntibivuze ko izi onde umuntu yazikoresha uko yiboneye ngo ntagire icyo aba. Harimo onde zishora gutwika umubiri w umuntu (urwo ni urugero). Ni yo mpamvu umuntu ukoresha ibikoresho bikorana nizi onde yakwiye kubanza agasoma amabwiriza atangwa nabakoze ibyo bikoresho kugirango adakora ibyashyira mu kaga ubuzima bwe.
Posted on: Wed, 14 Jan 2015 10:56:29 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015