PEREZIDA KAGAME ARATANGA IKIGANIRO KU ISHORAMARI MU - TopicsExpress



          

PEREZIDA KAGAME ARATANGA IKIGANIRO KU ISHORAMARI MU BUHINDE Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu Buhinde mu nama y’ubukungu yateguwe n’iki gihugu yitabirwa n’abakuru b’ibihugu na guverinoma baturutse hirya no hino ku Isi. Iyi nama irahuza Ihuriro Mpuzamahanga y’Ubukungu (World Economic Forum) n’Ihuriro ry’Inganda mu Buhinde (Confederation of Indian Industry-CII), iteganyijwe kubera mu murwa mukuru w’u Buhinde,New Delhi. Muri iyo nama,Perezida Kagame aratanga ikiganiro ku ishoramari. Mu bandi bayobozi bayitabira harimo Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Daniel Kablan Duncan; Shimon Peres wa Isiraheil; Visi Perezida wa Ghana, Kwesi Amissah-Arthur, n’abandi batandukanye. Uru ruzinduko rw’umukuru w’Igihugu ruje rukurikira urw’abashoramari batandukanye bakomoka mu Buhinde baje kureba uko bashora imari mu Rwanda. Mu nama aba bashoramari bagiranye n’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, tariki ya 26 Gicurasi 2014, bagarutse ku mahirwe yagombye gusangirwa ibihugu byombi bifite mu ishoramari igihe/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-aratanga-ikiganiro
Posted on: Tue, 04 Nov 2014 07:03:17 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015