PPR-IMENA, ishyaka ryImbaga Nyarwanda. Ishyaka PPR-Imena ni - TopicsExpress



          

PPR-IMENA, ishyaka ryImbaga Nyarwanda. Ishyaka PPR-Imena ni urubuga rw’ibitekerezo bya politiki byubaka umuryango nyarwanda, hagamijwe kubaka igihugu kimwe, gisangiwe na bose mu bagize umuryango nyarwanda (One people, One Nation). Ntawuhejwe nta nuzavangurwa mu ishyaka PPR- Imena kandi ibitekerezo byose , bigamije guhuza benekanyarwandabizakirwa kandi bihabwe agaciro. Ishyaka PPR-Imena ryiyemeje kuba ijisho rya rubanda. Rizaharanira kurwanya no kwamaganira kure ibikorwa n’ibitekerezo bigamije gusenya umuryango nyarwanda cyangwa se kuwucamo bice nk’uko byagiye bikorwa kandi bigikorwa n’abanyapolitiki gito, bakoresha amako, uturere cyangwa se udutsiko tw’abantu nk’iturufu ya politiki mu kugundira cyangwa se kugera kubutegetsi, bityo bikaba intandaro yo kureka imbaga y’abana b’u Rwanda. Ishyaka PPR-Imena rirahamagarira abanyarwanda bose , aho bari hose, kwiremamo umutima n’imyumvire birangwa no gushyira hamwe nka benekanyarwanda, bityo tukirinda ibidutanya ,bituryanisha cyangwa se bidushora mu nzangano zurudaca n’imvururu zisenya umuryango dusangiye twese. Ishyaka PPR-Imena ryiyemeje kuba ijwi ryabiyemeje gushyira hamwe,abiyemejekwiyunga n’amateka yaranze u Rwanda, bagaharanira gutera intambwe mukubaka ejo hazaza h’umuryango nyarwanda ubereye bose. Harakabaho ubumwe bwabanyarwanda PPR-IMENA, terimbere kandi utsinde mu rugamba rwo kubaka umuryango nyarwanda ubereye bose
Posted on: Wed, 08 Oct 2014 18:37:17 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015