Police FC itumye FERWAFA iheza Sunrise FC mu gihirahiro ku - TopicsExpress



          

Police FC itumye FERWAFA iheza Sunrise FC mu gihirahiro ku mukinnyi witwa Zappy Nyuma y’aho Police FC isabye FERWAFA guhagarika umukinnyi witwa Ishimwe Issa Zappy, kandi igakurikirana Sunrise FC akinira, hakekwa ko yaba ari umunyamahanga, none iyi kipe y’Intara y’Uburasirazuba iheze mu gigirahiro. Uyu mukinnyi aheruka mu kibuga kuwa 25 Ukwakira 2014, ubwo ikipe ye ya Sunrise FC yari yakiriye Police FC ku munsi wa 3 wa shampiyona bakanganya igitego 1-1, maze iyi kipe y’urwego rushinzwe umutekano, igahita isaba FERWAFA ko yahagarika uwo mukinnyi ikabanza igakurikirana umwirondoro we. Aganira na Ruhagoyacu, Habanabakize Fabrice umuyobozi w’ikipe ya Sunrise FC yatangaje ko baheze mu gihirahiro, nyuma y’aho umukinnyi bagaburira, bahemba kandi bitaho kuri buri kimwe, amaze imikino isaga 5 atabakinira, nyamara nta kibazo na kimwe afite, gusa akomeza avuga ko bahawe icyizere na FERWAFA ko mbere y’uko hakinwa umunsi wa 8 icyo kibazo kiza kuba cyamaze gukemuka. Habanabakize Fabrice yagize ati: “Kuva tunganya na Police FC yahise irega ivuga ko Zappy ari umunyamahanga hagendewe ku izina ahamagarwa mu kibuga. FERWAFA yahise itwandikira itumenyesha ko ahagaritswe by’agateganyo, kandi afite ikarita (Licence) nk’umunyarwanda, ndetrse anafite ibyangombwa byose by’ubunyarwanda.” Ubwo twateguraga iyi nkuru, ni bwo Habanabakize yavuganye n’Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, amubwira ko icyo kibazo batakirengagije (n’ubwo we atari ko abibona), ko kuwa kane tariki ya 20 Ugushyingo kizarara kirangiye. Amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko idindira ry’ikemuka ry’ikibazo cya Zappy ryatewe n’uko akanama gashinzwe ubugenzuzi ku bwenegihugu bw’abakinnyi kari kararangije manda yak o, Ubuyobozi bwa Sunrise bukaba bwijejwe ko ku bufatanye bwa Mulindahabi Olivier na Mwanafunzi Albert wari uyoboye ako kanama, icyo kibazo kiza gukemuka. Hari amakuru avuga kandi ko uyu mukinnyi yari asanzwe akinira AS Kigali, akaza kujya gukina muri shampiyona y’u Burundi, aho yageze bamuhindurira amazina, bityo akaba yarakinnyeyo atitwa Ishimwe Issa Zappy, iyi ikaba yaba intandaro yo gushidikanya ku mwirondoro we nyakuri. Mu gihe uyu mukinnyi yakemurirwa ikibazo cye, azaba ari mu bakinnyi bazafasha Jean Marie Ntagwabira n’ikipe ya Sunrise FC, ubwo bazaba bakirwa na Etincelles FC kuri Sitade Umuganda ku cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2014. Amakuru dukesha urubuga rwa ruhagoyacu.
Posted on: Thu, 20 Nov 2014 14:48:28 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015