Programs zishobora kugufasha kugarura ibintu byasibwe kuri - TopicsExpress



          

Programs zishobora kugufasha kugarura ibintu byasibwe kuri telefoni cg kuri mudasobwa >> > > > > > > > > > >> Birashoboka ko ushobora gusiba ibintu kuri telefoni cyangwa mudasobwa kandi utabishakaga cg ukabisiba ubishaka ariko hanyuma ukazongera kubikenera cyangwa nanone ububiko (hard drives) bwawe bukagira ikibazo, uko byaba bimeze kose ikiba kiriho nuko uba wabuze ibintu byawe kandi wari ukibikeneye. Niba byarakugendekeye gutyo rero ntukongere kugira icyo kibazo, hari amahirwe menshi yuko ibintu byawe bishobora kuba bikiri ku bubiko wari warabishyizeho nubwo wowe waba utabibona. Kugirango ubigarure ahagaragara, icyo ucyeneye nugushaka zimwe muri izi software zitishyuzwa tugiye kubabwira kugirango zibibafashemo. Hano hari software zitishyuzwa zagufasha kugarura ibyasibwe, n’ ahantu wazisanga: 1. Recuva Free: Iyi iroroshye cyane kuyikoresha, ugenda ubazwa ubwoko bw’ ibintu wifuza kugarura ndetse n’ ahantu byashakishirizwa hanyuma ikabishakisha yihuta cyane. Ibintu byose bibonetse bishyirwa ku rutonde hariho udufoto tubiranga imbere yabyo bityo ushobora guhitamo ibyo wifuza ikabikugarurira mu kanya gato cyane. 2. Undelete 360: Ubundi Original yiyi software ya Undelete 360 iragurishwa ariko bakoze akandi katishyuzwa ariko kadatanga imikorere yose ya original. Ibice byishyuzwa nabyo bigumya kuba bigaragara ariko ukaba utabasha kubikoresha kandi buri gihe ikajya ikubwira ngo ukore Upgrade, Ikindi nuko iyi Undelete 360 itihuta cyane iyo iri gukoreshwa ariko icyiza cyayo nuko ibasha kugarura ibintu byinshi izindi softwares zananiwe, nicyo gituma abantu bayikunda. 3. MiniTool Partition Recovery: Icyo itandukaniyeho ikanarusha izindi nuko izisanzwe zo zikoreshwa mu kugarura ibintu bicye biba byarasibwe naho yo ikoreshwa umuntu ashaka kugarura ibintu byose byari biri ku bubiko (entire partition) 4. Wise Data Recovery: Iyi nayo irororshye cyane kuyikoresha kuko icyo ucyeneye ari ukugaragaza aho iri bushakire ibintu byasibwe hanyuma igahita ibigushakira. 5. Photo Rec 6. Free Undelete 7. Paragon Rescue Kit Free 8. Glary Undelete 9. Pandora Recovery 10. PC Inspector File Recovery Like my Page Uwikigali
Posted on: Fri, 27 Sep 2013 23:14:01 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015