SONIA ROLLAND YAKOROGOSHOYE BA GASHAKABUHAKE BANNYEGA ITERAMBERE - TopicsExpress



          

SONIA ROLLAND YAKOROGOSHOYE BA GASHAKABUHAKE BANNYEGA ITERAMBERE RY’U RWANDA Uwitonze Sonia Rolland umunyamideli akaba n’umukinnyi w’amafilime wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka w’2000,yeruriye ba gashakabuke bakomeje kuvunira ibiti mu matwi , bakarenza ingohe intambwe u Rwanda rwateye no kunnyega iterambere rumaze kugeraho mu myaka 20 ishize ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gihe Sonia Rolland ageze ku musozo umushinga wo gutunganya filime « Rwanda: du chaos au miracle » igaragaza ishusho nyayo y’u Rwanda kuva mu gihe cya Jenoside kugeza mu bihe Abanyarwanda batangiye kwiyubakamo icyizere cy’ejo hazaza, yasobanuye ko izafasha mu kumvisha amahanga adashaka kwemera nkana ibyiza u Rwanda rwigejejeho. Iyi filime-mpamo, Sonia Rolland yayise Rwanda: Du Chaos au miracle, imara iminota 52. Yakozwe ku nkunga ya shene ya televiziyo FranceÔ ari nayo izayerekana bwa mbere , ikaba yarayobowe na Sonia Rolland ubwe ari na we wagiye uganira na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bazayigaragaramo. Yakorogoshoye abavuniye ibiti mu matwi…. Miss Sonia Rolland udatinya kwereka amahanga ko atewe ishema no kuba Umunyarwandakazi, aganira na Afrique Inside yabajijwe impamvu yahisemo gukora iyi filime, asobanura ko ari umuyoboro mwiza uzafasha u Rwanda kwemeza amahanga akomeje gupfobya no gutoba amateka y’iki gihugu. igihe/amakuru/u-rwanda/article/sonia-rolland-yakorogoshoye-ba
Posted on: Wed, 05 Nov 2014 15:48:12 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015