Speech ya kagame ya le 30/6/2013 yavugiye imbere ya youth konnect - TopicsExpress



          

Speech ya kagame ya le 30/6/2013 yavugiye imbere ya youth konnect yeri igenewe nde? *Mu by’ukuri iyi Disikuru ya Kagame yari igenewe ABATUTSI bo mu Rwanda: Kagame akeneye ko Abatutsi BOSE bo mu Rwanda bakomeza kumwibonamo nk’UMUCUNGUZI wabo! Yabigaragaje mu buryo 2 : (1)Kugira ngo yumvishe Abatutsi ko ari umwe muri bo, yavuze inkuru mpimbano ya mushiki we ngo wigaga i Butare muri za 73, ngo bakajya bamushyira imbere y’abandi (parade), bakabwira abandi banyeshuri ngo nibaze barebe uko izuru ry’umututsi rimera, ngo nta gufa ribamo ! Mu kuvuga iyi nkuru, Kagame aragerageza guhembera umujinya w’Abatutsi ngo abibutse ko barenganye cyane mu mateka ! Ariko mu by’ukuri icyo ashaka kubereka ni uko yarenganye nka bo ! (2) Kugira ngo yumvishe Abatutsi ko abitayeho, ko ari we ubagize, yahimbye inkuru (abeshya) y’umwana w’i Murambi ngo warokowe n’ingabo za FPR, nyuma bahurira i Murambi Kagame “akamubaza” ngo « uriho ute ? », umwana akamusubiza ngo « turiho kubera ko utubwira ngo tubeho », bishatse kuvuga ngo Kagame atariho Abatutsi ntibabaho ! Le point est là ! Kagame azi neza ko urugogwe rwenda kumugwa hejuru ; amaze kumenya neza ko adashobora kuguma ku butegetsi Abatutsi baramutse bamwigaritse, babitewe ahanini n’uko barangije gusobanukirwa n’uruhare Kagame yagize mu irimburwa ryabo ! Ikindi gituma Abatutsi bagomba kumwigarika ni uko babona neza ko ubutegetsi bw’Agatsiko budakorera mu by’ukuri inyungu z’Abatutsi barokotse, ko ahubwo Agatsiko kabahinduye IGIKORESHO! Nabo baricwa, bagatorongezwa, ntibitabweho ! Uretse impumyi, Abatutsi bashishoza barangije kubona ko akarengane ubu butegetsi bukorera Abahutu katazatinda kubagaruka bityo bakaba bakongera kuhagirira ingorane. Bakeneye ko hajyaho ubutegetsi bushyira mu gaciro, butarenganya igice kimwe cy’Abanyarwanda, kugira ngo bizere ko ejo hazaza batazongera kwicwa bazira akamama. Abatutsi bazi ubwenge bamaze kubona ko AMAHANGA yarangije gukura Kagame ho amaboko, politiki ye y’ivangura (Apartheid) ikaba idashobora gukomeza kubakirwa kuri jenoside yakorewe Abatutsi : Icyo gipindi garantie yacyo yararangiye, mu maso y’amahanga. Kagame na we ku ruhande rwe, afite UBWOBA bwinshi ko ejo cyangwa ejobundi azasigara wenyine, akabazwa UBWICANYI yakoze, WENYINE, dore ko n’abo babufatanyije batangiye kumwigurutsa no kumushinimbere y’inkiko mpuzamahanga ! Niyo mpamvu ashaka kongera kwitwaza Abatutsi, akabagira nk’ingabo yikingira…ariko ubanza bitagishobotse kuko iminsi y’igisambo ari 40 gusa !
Posted on: Tue, 02 Jul 2013 22:03:00 +0000

Trending Topics



these methods - but I can
Perfect car to show up at prom/your next dance! MESSAGE me if

Recently Viewed Topics




© 2015