Taliki ya 1 Nyakanga 2013, imyaka 51 irashize u Rwanda rwigenga. - TopicsExpress



          

Taliki ya 1 Nyakanga 2013, imyaka 51 irashize u Rwanda rwigenga. Mu gihe ibi byagombye kuba ibyishimo ndetse n’ibirori bikomeye ku gihugu cyose, mu Rwanda si ko byagenze. Ahubwo Perezida Kagame yifatiye indege yigira mu Burundi ngo gufatanya na bo kwibuka ubwigenge. Ibi byavuzweho byinshi: Bamwe bati Kagame agomba kuba adasobanukiwe n’icyo ubwigenge busobanura, abandi bati Kagame abikora abizi agamije kwemeza Abanyarwanda ko nta Rwanda rwigeze rubaho mu gihe Abahutu bayoboraga. -Umukozi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga wa Tanzania yasubije ko Kagame aramutse yibeshye yakubitwa inkoni nk’akana gatoya! Yongeyeho ati “niba umuntu adashaka kugirwa inama, yicecekeye akareka utugambo yaba iki?”
Posted on: Fri, 02 Aug 2013 00:30:50 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015