Tanzaniya yakajije umurego mu kwirukana Abanyarwanda ku butaka - TopicsExpress



          

Tanzaniya yakajije umurego mu kwirukana Abanyarwanda ku butaka bwayo Hashize 9 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 09/09/2013 . Yashyizwe ku rubuga na MUKANDAYISENGA RACHEL · Ibitekerezo 19 Amakuru aturuka muri Minisiteri ifite impunzi n’abatahuka mu nshingano zayo (MIDIMAR) aravuga ko leta ya Tanzaniya yongereye ingufu mu kwirukana Abanyarwanda baba ku butaka bwayo nta byangobwa bafite. Muri iyi week end abarenga 300 birukanwe. Barimo baracyurwa ku ngufu Barimo baracyurwa ku ngufu Aya makuru avuga ko guhera ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2013, Tanzaniya yongereye ingufu mu kwirukana Abanyarwanda baba muri iki gihugu badafite ibyangombwa aho yifashishije abasirikare, abapolisi n’izindi nzego z’umutekano ngo kuko igihe bahawe cyarenze cyane. Abamaze kugera mu Rwanda bavuga ko Abasirikare n’izindi nzego z’umutekano za Tanzaniya babasanze mu ngo bakabakuramo babakusanyiriza hamwe kugira ngo babacyure mu Rwanda. Mu minsi ibiri ishize ni ukuvuga ku wa Gatandatu 07/08/2013 no ku Cyumweru tariki 8/09/2013 ibyo ibikorwa byo kwirukana Abanyarwanda muri Tanzaniya hifashishijwe abasirikare n’izindi nzego z’umutekano bitangiye, Minisiteri ifite impunzi n’abatahuka mu nshingano zayo (MIDIMAR) yakiriye abantu 316, bambukiye ku mupaka wa Rusumo. Ubu abirukanwa muri Tanzaniya barimo kuzanwa n’imodoka za Tanzaniya zirimo iz’amagereza, iz’igipolisi n’izitwara imizigo baherekejwe n’abashinzwe umutekano bakabageza ku mupaka w’u Rwanda. Bamwe mu Banyarwanda bari gucyurwa ku ngufu bavuga ko bahohotewe n’abashinzwe umutekano muri Tanzaniya. Bavuga ko babasanga mu ngo zabo, bakaba kubita ndetse ntibabemerere kugira ikintu na kimwe basohakana mu nzu. Abirukanywe kandi bavuga ko inzego z’umutekano za Tanzaniya zakusanyirije Abanyarwanda ahantu hamwe kugira ngo kubohereza mu Rwanda byorohe. Hari n’abavuga ko bari bafite ibyangomwa by’ubwenegihugu bwa Tanzaniya ariko ngo abasirikare babanzaga ku bibambura bakabica, hanyuma bakabajyana aho bakusanyirije abandi. Aya makuru akomeza avuga ko hari abandi bantu 64 bambukiye ku mupaka wa Rusumo, ariko bo bavuga ko ari Abanyatanzaniya birukanywe na benewabo babita Abanyarwanda. Aba bashakaga gusubira mu gihugu cyabo ku ngufu ariko inzego z’umutekano n’izishinzwe abinjira n’abasohoka zo mu Rwanda zabaye zibasabye kujya mu nkambi ya Kiyanzi aho Abanyarwanda birukanwa muri iki gihugu bacumbikiwe kugira ngo ikibazo cya bo kibanze kiganirweho n’inzego z’ubuyobozi za Tanzaniya harebwe niba bashobora gusubizwa i wabo. Ku Cyumweru tariki 08/09/2013 kandi ku mupaka wa Nemba w’u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Bugesera, hambukiye Abanyarwanda 23 birukanywe muri Tanzaniya babanza kunyura I Burundi. Aba baje baherekejwe n’inzego z’ubuyobo bw ‘Intara ya Muyinga mu Burundi, bakirwa na Minisiteri y’Imicungire y’ibiza n’impunzi. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kanama 2013, nibwo Leta ya Tanzaniya yatangiye kwirukana Abanyarwanda baba ku butaka bwayo ku ngufu aho benshi bateshejwe imitungo yabo bakaza imbokoboko. Kuva tariki 05/08/2013 Kugeza Tariki 05/09/ 2013 Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya 6 952 ni bo bamaze kwakirwa mu Rwanda. Muri bo 3 441 bari bagicumbikiwe mu nkambi z’agateganyo zabugenewe zirimo iya Kiyanzi iri mu karere ka Kirehe hafi y’umupaka wa Rusumo, iya Rukara iri mu karere ka Kayonza n’iya Gacundezi iri mu karere ka Nyagatare. Icyakora ariko mpera z’ukwa munani kugeza kuwa 06/09/2013 umubare w’Abanyarwanda birukanwa muri Tanzaniya bambuka imipaka y’u Rwanda wari watangiye kugabanuka aho ku munsi hinjiraga abantu babarirwa hagati ya 10 na 30. Umubare wongeye kuzamuka nyuma y’aho Tanzaniya itangiye kubirukana hakoreshejwe ingufu. UMUSEKE.RW inShare1 Kwamamaza Ibitekerezo (19) kiwi says: 09/09/2013 at 7:26 pm rwose ibi tanzaniya ikora biragayitse nta muntu wabishima .gusa reka duhumurize aba bene wacu bakomere baze mu rwatubyaye kandi abayobozi babirebe neza kuko ubona hari umugambi mubi tanzaniya ifite . abasenga rero namwe niko kazi kanyu musengere igihugu cyacu .Imana ibarinde mwese kandi twubake urwatubyaye Subiza » colombe says: 09/09/2013 at 7:21 pm salut nshimishijwe nuko bagezaho bakirukana bene wabo babanya tanzania kubera umutima mubi bafite ;umujinya bafite nyamara ntawabarakaje bari bugeraho batangire kureba amasura ya bana babo nabo mwitegure kubakira inkubisi ya ….. irayitarukiriza. Subiza » Karekezi says: 09/09/2013 at 6:45 pm Ariko kuki mbona abategetsi bacu bicecekeye bagaturama kakirengagiza intara ya Karagwe ari iyurwanda, barebye icyo twakora ntidukomeze gusuzugurwa n’imbwa z’abatanzaniya koko. Subiza » kira says: 09/09/2013 at 5:28 pm Ubu mwese mugiye kurema amakuru nka wa munyamakuru wa Gahuza!!!ngo Kagame afite icyo apfa na Kikwete, gahuza rimwe na rimwe ndayumva ikibazo nuko itava 1994 ngo igere no muri 2000 basi. Mwumvise ibibazo bivugwa imbere yuko Gikwete aja muri Fr…akazana umugambi mushasha wamahoro?erega tubikurikiranira hafi,umutego mubi ngo….umugambi mubi ntaco uzomara. Subiza » kagugu says: 09/09/2013 at 5:21 pm ariko tz we byaribyiza gutH mu rwatubyaye ariko kutwirukana nabi nibyo twanze,ubundi se igihugu cyacu ko ari paradizo Subiza » Ngadiadia Ngadios says: 09/09/2013 at 4:01 pm Ariko uwakora cya M25 kikambuka Akagera kikajya guharanira uburenganzira bw’Abatanzaniya bavuga ikinyarwanda!!!!Kandi nta mishyikirano yabaho kuko iyo M25 niyakwemera kuvangwa n’Ingabo za TZ. Iyo gahunda irashoboka??????? Subiza » Sauti ya Mnyonge says: 09/09/2013 at 3:06 pm Erega no kuva kera bamwe mu batanzania bangaga abanyarwanda.N’uko nyene haburaga ubashigikira.Buriya se Kikwete mwibaza ko ibyo yakoze abikoze gusa kubera ko yari afitanye ikibazo na mugenzi we President Paul Kagame?Iriya yabaye impamvu gusa,kugirango abashe kujijisha bamwe mu batanzania batabishigikira.Kikwete jyewe ndamuzi neza ndetse no murugo we nahajyaga mugihe yari Minister w’ububanyi n’amahanga.abana be twariganye nabandi twari nshuti pee. Biriya bitekerezo byo kwanga abanyarwanda byari bihari n’ubundi.none se wowe ntiwakwibaza ni gute bakwirukana umuntu wahavukiye ahamaze imyaka irenze 45?Iyo migambi yo kurwanya abantu bafitanye isano n’abanyarwanda yari ihari kuva muri za 1980.Mu gihe bavugaga ko abantu bafite inkomoko y’ababyarwanda bavuga ikinyarwanda bashaka gutegeka akarere k’Ibiyaga bigari. Ibi byaranditswe no mu Kinyamakuru MZALENDO cyo muri Tanzania muri za 1992/3.Jye ndabyibuka neza nubwo nari nkiri umunyeshuri.Ubundi abantu banga abanyarwanda cyane cyane nabo bitwa abahaya n’abaha.kandi bose bafite inkomoko yo mu Rwanda n’I Burundi.Ntibibatangaze rero ko babonye mwene wabo ubashigikira. Subiza » kan says: 09/09/2013 at 3:06 pm jye ndikubona ari ukugirarwa urwanda rurakare maze rutere kurwana yo noneho uyu mugabo ngo ni kikwete abone uko binjira kwica abanyarwanda mugihugu cyabo uyu mugabo wabona afite interahamwe nyishi abundikiye muri kiriya gihugu ke.mumwitondere kuko arasa nushyigikiwe ariko ntagirengo bizamworoherera dore aho ndi aha. Subiza » Sasa says: 09/09/2013 at 2:06 pm NIBAZE IWABO RWOSE NTIBAZANASUBIREYO UKUNDI. Subiza » rubyagari says: 09/09/2013 at 1:45 pm Aba tz nabantu utamenya uwakubwira njyewe ubana nabo(amatiku;kwwikunda bikabije;no kunva ko aribo bakwiye kubahwa gusa muri east africa) Subiza » kidomolo says: 09/09/2013 at 1:39 pm yeweeeeeeeee!birababaje kweli Subiza » rwabukwisi says: 09/09/2013 at 1:38 pm ntababwira ko banyakubahwa basekerega cameraman atari akamwemwe gashingiye kukumvikana!!!!erega ntakumvikana nutakwifuriza kubaho nka kikwete!!nakomeze ashyigikire fdlr wenda bazamuha ibirombe!!naho utegereje ko ONU izavuga niyibuke ko akabaye icwende katoga kandi ko umwambaro w`amaraso yabanyrda ariwo iyo ONU icyambaye!so ipfunywe!gusa na Israel ibayeho tu!tuzababanira neza nibiba kandi ahuruhembe rw`umuheto,Afande wacu tuko tayari!!!!God bless all rwandans and our small land. Subiza » Michel says: 09/09/2013 at 1:32 pm Ibibintu Hari ikintu kibyihishe inyuma ntabwo ababantu bapfa kwirukanywa gutya gusa . Subiza » Michel says: 09/09/2013 at 1:28 pm None se kikwete imbabazi yasabye zavuyemo kongera kwirukana abanyarwanda ??? Ntanizo akwiye akora nkinyamaswa azarangiza nabi . Subiza » mugabo says: 09/09/2013 at 12:53 pm Kubona Abanyarwanda birukanwa muri Tanzania shishi itabona birambabaza cyane. Binyibukije ku ngoma ya Habyarimana ubwo inzara yigeze gutera mu Rwanda muri za 1987 maze abanyarwanda benshi bagahungira muri Tanzania. Icyo gihe nari umwana cyane ariko ndibuka amakuru yavugaga ko hari abanyarwanda birukanywe Tanzania bazira ko bagezeyo bagakomeza kujya bakora animation baririmba MRND na Perezida Habyarimana. Subiza » peco says: 09/09/2013 at 12:45 pm arikonjyewe mbona ibintu Tnzania ikora harikindi kibyihishe inyuma nawese kwirukana umuntu umaze mugihugu imyaka irenga 50yrs wahavukiye,hari nabatazi ikinyarwanda kdi bakirengagiza amateka y,ibibihugubyacu,jye dabona harimo nagasuzuguro kenshi harigihe wihangana ariko ukabona ntaherezo.urebye ibyo tanzania ikorera abavuga ikinyarwanda,kdi imiryango mpuzamahanga irebera na ONU nayo ntakikora bitera agahinda nokwibazabyinshi. Subiza » HOHO says: 09/09/2013 at 12:21 pm Ndumva kuri gewe kuba batubwira kuza murwatubyaye ntakibazo. ikibazo nuko dusiga ibyacu naho kuba mugihugu cyabandi bakakubwira ngo taha ukarakara ntibikwiye. Iwacu namahoro kandi na leta yacu yakuyeho ubuhunzi. So ni baze twubake igihugu cyacu izo mbaraga zirakenewe bave aho batadukeneye kandi two kurwanira guhamayo nkaho nyine ariwacu. Subiza » Nsabimana says: 09/09/2013 at 12:03 pm Ariko Tanzania ubu iri mu biki? Guhambiriza abantu batanabahaye iminsi yo kwitegura koko? Ibi ni ubunyamaswa rwose. Subiza » Kamali says: 09/09/2013 at 11:34 am Nimuze mu rwatubyaye kandi muhumure mutuze mukure amaboko mu mifuka mukore muzabaho!nabo barisenyeye kandi nyuma y’igihe bazicuza, ese ko nigeze kugera aho twari dutuye mbere ya 1994 ubwo abanyarwanda bamwe bafataga umwanzuro wo gutaho kubushake ngasanga habaye amatongo gusa, abatanzaniya bahatuye baramerewe nabi, babona umuntu bakikanga kubera ukuntu babona abarenzeho,ubu bwo wagize ngo bizaborohera yewe nzaba numva nanjye! Subiza »
Posted on: Mon, 09 Sep 2013 20:43:39 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015