U RWANDA NA TANZANIA MU MUKINO WA GICUTI I MWANZA Nyuma y’aho - TopicsExpress



          

U RWANDA NA TANZANIA MU MUKINO WA GICUTI I MWANZA Nyuma y’aho umukino wa gicuti wagombaga guhuza Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 na Tanzania usubitswe, aya makipe azahura tariki ya 22 Mutarama 2015 i Mwanza muri Tanzania. Tanzania yari yatumiye u Rwanda mu mukino wa gicuti tariki ya 9 Ukuboz 2014 i Dar Es Salaam, ubwo iki gihugu cyizihizaga isabukuru y’imyaka 53 gisubiranye ubwigenge gusa uyu mukino ntiwabaye, u Rwanda rusimburwa n’u Burundi bwatsinze ibitego 2-1. Aganira na IGIHE, Hakizimana Moussa, umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yavuze ko uyu mukino wamaze kwemezwa mu rwego rwo gutegura iyi kipe ifite amajonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 na Somalia muri Mata 2015. Ubwo hakorwaga ikiganiro n’itangazamakuru gisoza umwaka wa 2014, Nzamwita Vincent, umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko umutoza Stephen Constantine azava mu biruhuko muri Chypres, tariki ya 17 Mutarama 2015, iminsi itanu mbere y’uyu mukino yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi bazahamagarwa mu mwiherero wo gutegura uyu mukino. igihe/imikino/football/article/u-rwanda-na-tanzania-mu-mukino-wa
Posted on: Sun, 04 Jan 2015 11:45:53 +0000

Trending Topics



v class="stbody" style="min-height:30px;">
Dov Baron #Authentic #Speaker Academy for #Leadership I dont
Where Can You Get Bin Warehouse DFAE2MBW-12TC Compact Storage

Recently Viewed Topics




© 2015