U RWANDA RWITEZE MEGAWATI 563 KU BASHORAMARI BITABIRIYE - TopicsExpress



          

U RWANDA RWITEZE MEGAWATI 563 KU BASHORAMARI BITABIRIYE IPAD Inzego za Leta y’u Rwanda zishinzwe iby’ingufu no guteza imbere ishoramari ngo zizeye ko abashoramari baturutse hirya no hino ku isi bari mu nama i Kigali yiswe Infrastructure Partnership for Africa Developmet (iPAD), bazafasha kugera kuri megawati z’amashanyarazi (MW) 563 zikenewe muri 2017, kugira ngo ingamba z’iterambere zibashe kugerwaho. Leta irashaka abashoramari bongera amashanyarazi akava kuri MW 155 zimaze kugerwaho ubu akagera kuri MW 563 bitarenze umwaka wa 2017, ndetse n’abayakwirakwiza mu baturage kugira ngo ikigero cy’abayafite kive kuri 22% kigere kuri 70%, nk’uko byasobanuwe na Jean Bosco Mugiraneza, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ingufu (REG: Rwanda Energy Group). Mugiraneza yagize ati “Mwumva bidashoboka ariko nta kigoye kirimo; ubu tumaze kugira icyizere tubishingiye ku kuba hari abashoramari b’abanyamerika bitwa Symbion Power bamaze kwemera kuza kuvana MW 50 mu kiyaga cya Kivu, kandi bakaba bagaragaza ko uburyo bazakoresha buzihuta kurusha ubwari busanzweho”. - See more at: kigalitoday/spip.php?article20197#sthash.CQ8A5NB0.dpuf
Posted on: Mon, 03 Nov 2014 17:03:07 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015