U Rwanda rwazamutse imyanya 5 ku rutonde rwa FIFA U Rwanda - TopicsExpress



          

U Rwanda rwazamutse imyanya 5 ku rutonde rwa FIFA U Rwanda rwazamutse imyanya 5 ku rutonde rwa FIFA Yanditswe kuya 27-11-2014 saa 18:58, na Jean Luc IMFURAYACU Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse imyanya 5 k’urutonde ngarukakwezi rwa FIFA, nyuma yo kwitwara neza k’umukino wahuje Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Maroc, y’abakina imbere mu gihugu. Amavubi mu kwezi kwa 11 yakinnye umukino umwe gusa, aho yanganyije na Maroc 0-0 i Marrakech, akaba yabashije kuva ku mwanya wa 95 ku isi, agera ku mwanya wa 90. U Rwanda kuri ubu rurabarizwa ku mwanya wa 24 muri Africa. Igihugu cy’Ubudage kiracyari ku mwanya wa mbere ku isi, mu gihe igihugu cya Algeria kiri kubarizwa ku mwanya wa 18 ku isi, cyatakaje imyanya 3, ariko kiracyari igihugu cya mbere muri Africa. Ibihugu byo muri CECAFA uko bikurkirana: 78. Uganda 90. Rwanda 110. Ethiopia 112. Tanzania 114. Kenya 115. Sudan 124. Burundi 189. South Sudan 202. Eritrea 204. Djibouti 206. Somalia 55. Congo DRC
Posted on: Thu, 27 Nov 2014 18:54:48 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015