UBUNDI IYO WITEGEREJE IDINI RYABASHIYA USANGA BASHAKA GUHINDURA - TopicsExpress



          

UBUNDI IYO WITEGEREJE IDINI RYABASHIYA USANGA BASHAKA GUHINDURA IDINI YUBUSLAM BABINYUJIJE MWIZINA RYOKWIYITA MADHEHEBU NANUBU TWARASHAKISHIJE MUBUSLAM TWABUZE MADHEHEBU YITWA SHIYA NTAYO WABONA KUKO SHIYA ALI IDINI ABASHIYARERO INZIRA BASHATSE KUNYURAMO YOGUHINDURA IDINI YUBUSLAM NGO BAYISENYE IHUYE NEZA NINZIRA UMUYAHUDI WITWA BULIS MUKINYARWANDA PAWURO YANYUZEMWO AHINDURA INDINI YIMANA ISSA CYANGWA YESU YALI YALAZANIYE ABAYAHUDI ALIYO DINI YUBUSLAM KUKO UWO MUGABO ATEMERAGA UBUTUMWA IMANA YALI YALAHAYE ISSA BUN MALIYAM ALIKO ABONYE ISA AVUYE KWISI AGAHITA AVUGAKO YEMEYE UBWO BUTUMWA AGENDA ABUHINDURA BUHORO BUHORO KUGEZA ABASENYE NAMWE MUBONAKO IDINI YUBUKLISTU YAYOBYE KUNUGARAGARO ABAYAHUDI RERO BABONYEKO GUSENYA UBUSLAM KUMBARAGA BIKOMEYE BAHISEMWO GUCA MUNZIRA NKIYAMWENEWABO PAWURO YACIYEMWO NIBWO UMUYAHUDI WITWA ABUDILLAH IBUN SABA YATANGIYE KWEREKANAKO ALI UMWEMERA MWIZA ATAGIRA KUREMA AMACAKUBIRI MUBASLAM YEREKANAKO ALLY MWENE ABU TWALIBI ATALI UMUTU USANZWE ATANGIRA KUMUZAMURA AMURENZA URUGERO NDETSE AVUGAKO YABA ALI IMANA IBYO BIKABA BYARAKOMEJE MWIDINI YUBUSHIYA USANGA BAVUGAKO ALLY MWENE ABUTWARIBI KUMUNSI WIMPERUKA AZOTARANYA ABAZAJYA MWIJURU NABAZAJYA MUMURIRO NDETSE UGASANGA BAVUGAKO AZI IBYIHISHE NIBIDI BIKABYO BYINSHI !!!!!!!ALIKO BAKABIKORA BAVUGAKO ALI ABASLAM MURWEGO RWO GUSENYA IDINI BUHORO BUHORO BASHAKA KUYISENYERA MWISHUSHO YAMAZEHEBU YUBUSHIA ALIBYO BIYITIRIRA KUKO ALIYO NTEGO YAYAHUDI BASANGIYE NABAPLS Umuyobozi Ally (Imana imwishimire) nyuma yo kubona ibyo Ibnu Sabai amuvugaho yaramuhamagaye amusaba gukora Tawubat no kwicuza kubyo yavuze amuha iminsi itatu amwigisha nkuko amategeko ya islamu abiteganya, ariko yanze kugaruka ku kuri. Maze Ally acana umuriro aramutwika we nabandi bantu 70 bavugaga nkibyo yavugaga. Aha rero amaze kubona ko Ally agiye kumutwika yaramubwiye ati: Ibyo navuze ko uri Imana ni ukuri kuko Intumwa yImana (Imana imuhe amahoro nimigisha) yavuze iti: Ntawe uhanisha igihano cyumuriro uretse Imana . ubwo nawe uri Imana kuko uhanisha umuriro. Itsinda rya 2 mu bashiat ni: AL ITHNAASHARIYAT Aka niko gatsiko kABASHIYAT ka ngombwa kandi gakomeye muri ibi bihe karakwirakwiye hose bitewe nimfashanyo batanga mu bantu ni nako gatsiko abenshi mu Bashiyat barimo muri IRAN, IRAQ, PAKISTANI nahandi. ALTHINAASHARIYAT ubundi biva mu ijambo ryicyarabu ITHNAASHARA bisobanuye cumi na kabiri (12). Aba bashiyat rero biyise gutyo kuko bemera ko abaimamu cumi na babiri bo mu muryango wIntumwa yImana aribo bagombaga kuyobora abayislamu kandi bavuzwe nIntumwa yImana (Imana imuhe amahoro nimigisha) kandi buri wese muri bo akaba yaragombaga kuburaga mugenzi we uzamukurikira. Abo ba imamu cumi na babiri harimo: Ally mwene Abi Twalib Hassani mwene Ally Husein mwene Ally Alliyu mwene Husein mwene Ally Muhamad mwene Husein mwene Ally nabandi bose basozerezwa nuwa cumi na kabiri witwa Muhamad mwene Hassani Al askariyu, uyu akaba ari we bita MAHADI utegerejwe.bavugako yabayeho maze aza kubura ahunga amahugu yihisha mu buvumo akaba azasohokamo igihe nikigera, ubwo buvumo bavugako yihishemo buri hagati ya Iran na Iraq ndetse igihe cyose baba bahashyize Ifarasi kugirango nasohoka izamutware. ICYITONDERWA: Icyo twakwibutsa aha ni uko hari umuntu witwa Mahdi wavuzwe nIntumwa yImana ko azabaho mu bihe bya nyuma igira iti: Imperuka ntizabaho keretse haje umuntu witiranwa nanjye azuzuza isi ubutabera nkuko yujujwe amahugu . Iyi mvugo yIntumwa rero natwe turayemera ko uwo azabaho nkuko Intumwa yamuhanuye ndetse akaba yaranavuzwe muri hadith nyinshi, ariko itandukaniro riri hagati ya Mahdi twemera wahanuwe nIntumwa yImana nuwabashiat ni uko uwo twe twemera wahanuwe nIntumwa ataravuka, ahubwo azabaho mu bihe bya nyuma nkuko Masihidajali azabaho, naho Mahdi wabashiya we yabayeho maze arabura arahunga ajya kwihisha kugeza ubu akaba yihishe mu buvumo ndetse ngo aha abayoboke babashiyat ubutumwa . Bakanavuga ko naza Azazana Qoran yuzuye kuko ihari ubu abaswahaba bayikozemo. Ese ubwo iyo myaka yose amagana ishize ntabwo asaza ? ntabwo apfa? Ibyo byose bigaragaza ibinyoma byabashiyat. UKO ALIY ABONA UBUYOBOZI BWABAMUBANJIRIJE Igitangaje cyane ku bashiyat , ni inzira bahisemo yo guhakana no gutuka abayobozi babanjirije ALLIY aribo ABU BAKRI, OMAR,UTHMANI(Bose Imana ibishimire). Ibyo binyuranye n inzira Ally ubwe n urubyaro rwe bariho kuko bakundaga bakanubaha Abayobozi bababanjirije bakanemera ubuyobozi bwabo, ariko Abashiya bahisemo kubasebya, kubambura icyubahiro no guhakana ubuyobozi bwabo, kandi babeshyako bakunda Ally n urubyaro rwe ndetse bakanabeshya ko barwanira uburenganzira bwabo!!??. Urugero: Abashiyat banga OMAR IBN ALKHATWAB urwango rukomeye ndetse bakanashimagiza uwamwishe kugeza ubwo bavuze ko uwamwishe ari we ntwari ikomeye mu idini,urwango bamufitiye rwabagejeje aho bavuga ko umunsi Omar yishwe ho ari umunsi mukuru wimigisha nibyishimo bikomeye no kwivuga imyato. Ikibabaje ni ukuba banga Omar bigeze aha nyamara ALLY IBN ABI TWALIB yaramushyingiye umukobwa we witwa UMU KULTHUM. Ese niba koko abashiyat bakunda ALLY byukuri ni gute bakwanga umukwe we bigeze aha?!!!Ese ni gute bashimagiza uwishe umukwe wa ALLY kandi bavuga ko bamukunda?!!! Ese birashoboka ko waba ukunda umuntu maze ukishimira umunsi umukwe we yishweho unashimagiza uwamwishe ??!!!. Ese ni gute baba bakunda abantu bo mu muryango wIntumwa yImana maze bakishimira ko umukobwa wa ALLY ariwe UMU KULTHUM umugore wa OMAR apfakara??!!. Ibi byose ni ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ibyo abashiyat bavuga ko bakunda ALLY ari ibinyoma kuko iyo biza kuba ukuri bari gukunda abo yakundaga harimo numukwe we OMAR IBNU AL KHATWAB. UBUYOBOZI NYUMA YO GUPFA KWINTUMWA YIMANA Ukuri k ubuyobozi nyuma y Intumwa y Imana ni uko intumwa y Imana imaze kwitaba Imana Abayislamu bose harimo na Ally bemeranyije kuyoborwa na Abuu Bakari Swidiq (Imana imwishimire) , Ibyo bishimangirwa na Ally mwene Abuu Twalib ubwe aho yemeje ko Intumwa y Imana itigeze igena uzaba umuyobozi nyuma yayo, Ally yaravuze ati : Abantoreye kuba umuyozozi ni nabo babitoreye Abuu Bakari, Omari na Uthuman , kandi uwari uhari bikorwa ntiyagombaga guhitamo igitekerezo cye ndetse n utari uhari ntiyemerewe guhakana ibyakozwe, kuko Imana yahuje Abayislamu ba Muhajirina na Answaru uwo bemeje bakamwita umuyobozi Imana yarabyishimiye ndetse hagize ubihakana bagomba kumusubiza ku nzira y ukuri yataye, iyo akomeje kunangira bagomba kumurwanya kuko yakurikiye inzira itari iy abemera . INAMA KU BASHIYA : Icyo nasaba Abashiya ni ukugira imyitwarire nkiyaranze Imamu Ally kubirebana n Abayobozi batatu bamubanjirije, kuko yarabubahaga bihambaye ndetse akemera umuganda n uruhare rwabo rukomeye mu kubaka Islam no kuyikorera, urugero ubwo Abuu Bakari yari amaze gupfa, Ally yahagaze mu muryango w inzu ye amureba aravuga ati : Imana ikwakire yewe Abuu Bakari, ni wowe mugabo wa mbere wabaye umuyislamu kandi wagize ukwemera no kwizera bikomeye, warinze intumwa y Imana kandi ukarangwa n imyifatire ihebuje imbere yayo, wari umunyabuntu, Imana izaguhembere ibyiza wakoreye Islam, ibyo wakoreye Intumwa y Imana n Abayislamu,Yewe Abuu Bakari wemeye Intumwa y Imana ubwo abandi bayihakanaga, watanze ibyawe kubera Islamu igihe abandi bagiraga ubugugu, wahagaze inyuma ye igihe abandi bamutereranaga, muby ukuri wari ingabo y ubuyislamu kandi wari intwari mu maso y abanzi ba Islamu, Imana ntizatwime ibihembo byo kwihanganira kukubura kandi izaturinde kuyoba no guta umurongo mwiza udusigiye . Naho umuyobozi wa kabiri Omar, nawe Ally yaramukundaga cyane akubaha ubuyobozi bwe ndetse yanamushyingiye umukobwa we witwaga Ummu Kulthumu. Naho umuyobozi wa gatatu UTHMANI IBN AFAAN ,nawe Ally yaramukundaga cyane ,yewe uretse na ALLY nIntumwa yImana ubwayo yaramukundaga kugeza ubwo yamushyingiye umukobwa wayo RUQAYYA apfuye imushyingira UMMU KULTHUM maze nawe apfuye Intumwa iravuga iti: yewe UTHMANI iyo nza kugira undi mukobwa nawe mba mugushyingiye. Ariko kubera urwango rukomeye abashiyat bafitiye umuyobozi UTHMAN byatumye bahakana amateka azwi na bose bavuga ko aba bakobwa batari abana bIntumwa yImana,ngo ahubwo ni abana yareraga mu rugo rwe. Ikindi nakwibutsa abashiyat ni ugutinya Imana no kwibuka ko aba bayobozi batatu babanjirije Ally bafite icyubahiro gihambaye bakwiye mu bayislamu kuko ABU BAKRI ni sebukwe wIntumwa yImana yayishyingiye AYISHA naho OMAR nawe yashyingiye Intumwa yImana umukobwa we witwa HAFSWA . Ariko ikibabaje ni ukuntu bashiyat banga abo bose batanasize abakobwa babo kandi bazi ko ari abagore bIntumwa yImana bakwiye icyubahiro mu bemeramana bose kugeza ubwo Imana yabise ababyeyi babemeramana bose,ubwo rero ababanga bakanabambura icyubahiro nta gushidikanya ntabwo ari abemeramana. Ikindi ntibishoboka ku muntu uvuga ko ari umwemera mana kwanga sebukwe wIntumwa yImana bigeze aho ashimagiza uwamwishe akanishimira umunsi yishweho,kimwe nuko bidashoboka ko umwemeramana uvuga ko akunda Intumwa yImana adashobora kwandarika no gusebya umukwe wIntumwa!!. Ibyo byose ni ibigaragaza ko abashiyat bagamije gusenya islamu no gutesha agaciro umuryango wIntumwa yImana kabone nubwo bo bavuga ko babakunda banabarwanirira, ariko ushishoje wese abasha gutahura ibinyoma byabo. IMWE MU MYEMERERE YABASHIAT: Abashiyat bafite imyemerere myinshi bihimbiye batandukaniraho nabandi bayislamu bakurikira umurongo wIntumwa yImana nuwabasangirangendo bayo,muri iyo myemerere twavuga iyi ikurikira: TUQIYAT Iri jambomu bashiyat rikaba bisobanuye : Guhisha cyangwa Gutinya, bishaka kuvuga ko umushiya yemerewe kuvuga ikintu ku rurimi ariko Atari cyo yemera ku mutima. Bisobanuye na none ko umushiya yemererwa gukora Ibadat mu buryo Abandi bayislamu basanzwe bayikora mu gihe ari kumwe nabo, maze nyuma akaza kuyisubiramo mu buryo bwa Gishiya. Tuqiya bisobanuye guhisha, ibyo rero mu bashiat bivuze ko ari ukubeshya no guhisha imyemerere ya Gishiat akavuga ibyo atemera kugirango agendane nabo bari kumwe nabo, ariko atabyemera. Tuqiyat iri mu misingi ishingiyeho imyemerere y Abashiya kandi bikaba mu mpamvu zatumye abashiya bakwirakwira bakanigarurira abayislamu badasobanukiwe kubera guhisha no kwiyoberanya bigatuma abantu batabamenya. GUKABIRIZA NO KURENZA URUGERO MU BA IMAMU (ABAYOBOZI). == Abashiya bakabiriza cyane bakanarenza urugero mu nzego baha ba Imamu kugeza ubwo bavuga ko nta cyaha bagira na kimwe, bazi ibyihishe ndetse bageze n aho bavuga ko abo ba Imamu babo bafite ubushobozi burenze ubw Abantu bose, bashobora gukora ibitangaza ndetse ibyo byageze aho bamwe mu bashiya basaba Imana babanyujije ho ubusabe bwabo kandi barapfuye, ibyo bigatuma babatura ibitambo bakanajya gusabira amaduwa kumva zabo. == Ibisubizo kuri ibi binyoma byabashiat: -Aho bavuga ko abayobozi babo badakosa kandi bazi ibigararagara nibyihishe ,icyo ni ikinyoma kuko bizwi ko bene Adam bose ari abanyamakosa nkuko Intumwa yImana yabivuze. - kuvuga ko abaimamu babo bazi ibintu byose ,ibyo ni ikinyoma kuko Imana yagaragaje muri Qoran ko ariyo yonyine yihariye ubumemyi bwibitagaragara. == Bemera ko abayobozi babayislamu nuko bakurikirana bagomba kuva mu bantu bo mu rugo rwIntumwa yImana, ibyo bikaba ari inkingi mu nkingi zubuyislamu,bemera ko uwo muyobozi atoranywa nImana nkuko itoranya abahanuzi nIntumwa bakaba bavuga ko abayobozi babo bahishurirwa nImana ndetse banavugako urwego rwa Imamu ntawe ushobora kurugeraho nubwo yaba Malayika cyangwa Intumwa. Ni kuri ubwo buryo bavugako ubuyobozi bwa mbere ya Ally ari amahugu. GUSURA AMARIMBI Y ABA IMAMU (ZIYAARAATI). Abashiya bafite imyemerere yo gusura amarimbi y aba Imamu aho bagiye bashyingurwa hirya no hino ku isi, nko muri Iran, Iraq na Madinah, ku buryo buri munsi ibihumbi n ibihumbi by Abashiya baturutse imihanda yose baba buzuye kuri ayo marimbi. Uko kubasura bisobanuye ko begera imva zabo bakazivugiraho amagambo abataka yitwa : AZZIYAARATU ayo magambo uyasanga henshi mu ngo z Abashiya , urugero hari igitabo cyabo cyitwa : MAFTAAHUL DJINAAN bisobanuye : imfunguzo z ijuru, iki gitabo gikubiyemo amagambo menshi bavuga bagiye gusura aba Imamu kandi buri Imamu bamugeneye amagambo bamusomera kumva ye uretse ko afite aho ahuriye. Urugero : hari Ziyaarat bita AL DJAAMIATUL KABIRAT ayo magambo ari mu mu magambo akomeye bavugira ku mva ya buri Imamu hari aho bavuga bati : Amahoro y Imana akubeho yewe muntu wo mu muryango w intumwa y Imana, muri abizerwa b Imana, muri urubyaro rw Imana , ndahamya ko mwebwe muri abayobozi (ABA IMAMU) mutagira icyaha, ubanga yavuye mu idini, ubakurikiza yageze ku kuri, kandi ni mwe mwazunguye ubutumwa,ubakunze aba akunze Imana n ubanze aba yanze Imana. . Ibyo babihimbiye ibihembo byo gusura abo ba Imamu nkaho bagize bati: buri ntambwe umuntu atera ajya gusura Imamu Husseni afite ingoro mu ijuru. Ndetse byanageze aho bavuga ko ahahambwe Husseni i Karubala muri IRAQ harusha agaciro ubutaka butagatifu bwa Makkah. Ahandi baragize bati : Uzarira cyangwa akiriza, aririra Imamu Hussen, Imana izamubabarira ibyaha yakoze n ibyo azakora . Ibyo byatumye Abashiya baturutse imihanda yose bajya aho i Karbala hashyinguwe Husseni kugeza n uyu munsi biracyakomeza cyane ku munsi wa cumi w ukwezi kwa Muharamu aribwo Husseni yishwe. KUBAMA KU BUTAKA BW IMVA YA HUSSEN. Abashiya badukanye ikindi kintu gishya mu idini cyo kubama ku butaka bavuga ko bwavuye kumva ya Hussen iri i Karibala. Uyu ni umuhango ukomeye mu bashiya ku buryo hafi y ingo zose z abashiya usangamo hari ubutaka cyangwa ibuye bubamaho igihe bari gusali. Iyo babona hari abandi bayislamu batari abashiyat bemerewe guhisha ubwo butaka mu rwego rwo kwiyoberanya no guhisha bizwi ku izina rya TUQIYAT. Ibisubizo kuri iyi myemerere yabashiayt: Iki nacyo ni ikindi gihimbano Abashiya badukanye mu idini, kuko Intumwa y Imana itigeze yubama ku butaka ndetse guha icyubahiro ubutaka muri ubu buryo kuburyo abantu babugendana aho bagiye ibyo ntabwo bizwi muri Islamu. Ibi rero ni ubuyobe bukomeye, kuko iyo habaho ubutaka Abayislamu bategekwa kubamaho bwari kuba ubwa Makkat cyangwa Madinah kuko ari ubutaka butagatifu. Ese imva ya Hussen irusha agaciro imva ya se Ally cyangwa imva ya Sekuru Intumwa y Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n imigisha)?! Izo mva nizo zikomeye ariko nta n imwe twategetswe kubama ku butaka bwayo cyangwa kubugendana. KWIKUBITA IBYUMA KWIKOMERETSA NO KWIBABAZA Ku munsi wa 10 w ukwezi kwa Muharamu, Abashiya bikubita ibyuma n iminyururu mu rwego rwo kwibabaza bakaba babikora kuko ari ikiriyo cy urupfu rwa Hussen. Uwo ni umuhango ukomeye cyane mu bashiya kugeza n uyu munsi barabikora ndetse birerekanwa mu bitangazamakuru by isi bitandukanye ndetse kubera ubwinshi bw ababyitabira n uruvangitirane rwabo buri mwaka hagwa abantu batari bake bazize umubyigano abandi bazize kwikomeretsa bitera ibyuma banikubita iminyururu ngo ni ukwibabaza. KUGARUKA KW ABAIMAMU Kugaruka kw Abaimamu mu bashiya bisobanuye ko Abaimamu uhereye kuri Imamu Ally ariwe wa mbere kugeza kuwa 12 witwa ALHASANI ALASKARIY bazagaruka hano ku isi nyuma yo gupfa kandi buri wese muri bo akazategeka, yavaho agasigira mugenzi we kugirango batunganye isi bayuzuze ubutabera nyuma y amahugu azaba ayuzuyemo, ibyo bizaba ari ukwishyura ukuri ko kuyobora bambuwe bakarinda bapfa batayoboye, ubwo rero ngo bazagaruka kugirango bayobore basubizwe ukuri kwabo. Ibi rero nabyo ni ibihimbano bindi badukanye mu idini kandi bahinduye ukwemera kwa Islamu gushimangira ko nta kundi kugaruka ku isi ku bapfuye uretse ku munsi wizuka. GUHINDURA INKINGI Z UKWEMERA N IZA ISLAMU. Ibisanzwe bizwi kandi bifite inkomoko mu idini ya Islamu ni uko inkingi z ukwemera ari esheshatu (6), arizo: kwemera Imana, Abamalayika bayo,ibitabo byayo,Intumwa nabahanuzi bayo,umunsi wimperuka no kwemera igeno ryibyiza nibibi ko biva ku Mana. Ariko abashiya barazihinduye badukana inkingi ya karindwi yo kwemera ariyo: Kwemera ubuyobozi bw Aba Imamu b Abashiya, bakaba bavugako kubyemera ari imwe mu nkingi z ukwemera ndetse utabikoze aba ahakanye Imana akazaba mu muriro ubuzira herezo. Ibyo babishimangiye ahantu henshi mu bitabo byabo, urugero hari aho bavuze bati: kwemera ubuyobozi bw aba Imamu ni urwego ruhanitse mu Idini kurusha izindi kandi n imwe mu nkingi zo kwemera kuburyo uyemeye azajya mu ijuru akanakira uburakari bw Imana. Reba igitabo cyabo cyitwa : MINHADJ AL KARAMAT FIY MAARIFAT AL IMAAMAT. Uko ni nako babigenje ku nkingi za Islamu zisanzwe zizwi ko ari eshanu (5) nk uko Intumwa y Imana yazishimangiye igira iti: Islamu yubatswe ku nkingi eshanu:guhamya ko nta yindi Mana iriho kandi ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah no guhamya ko Muhammad ari Intumwa yImana akaba numugaragu wayo,guhozaho iswala eshanu buri munsi,gutanga amaturoZakat,gusiba igisibo cyukwezi kwa Ramadhan no kujya iMakkah gukora Hjjah. Ariko Abashiya bongeyemo iya Gatandatu ariyo Guhamya ko Ally ari umukunzi w Imana. Ibi nabyo ni andi mahano akomeye badukanye mu idini kandi akora ku musingi ukomeye wo kwemera kwa islamu. GUHINDURA UBUHAMYA SHAHADAT Abashiya bahinduye ijambo rya Shahadat risanzwe rikoreshwa n abandi bayislamu bakaba barongeyemo ubuhamya bwa gatatu nyuma yo guhamya ko ntayindi Imana ibaho kandi ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah no guhamya ko Muhammad (Imana imuhe amahoro n imigisha) ari Intumwa y Imana , Abashiya bongeyemo ubuhamya bwa gatatu bagira bati : Ndahamya ko Ally ari umukunzi w Imana . Igitangaje cyane ni uko abamenyi bakomeye b Abashiya bemera ko ubu buhamya bwa gatatu bwongewemo nyuma kuko butazwi mu bashiya bo hambere, ariko hamwe n ibyo birakorwa kandi baziko nta shingiro n inkomoko bifite muri Islam. Ibi rero ni uguhindura idini kuko ubuhamya ari kimwe mu inkingi za Islamu. Ubu buhamya rero bongeyemo babuvuga ahantu henshi hasanzwe hakoreshwa ubuhamya bubiri busanzwe nko muri adhana,attahiyyat nahandi. INDOWA Y IGIHE KIGENWE(Mutiat) == Abashiyat Bemera indowa yigihe runaka bita Mutiat bisobanuye ko umuntu ashyingiranwa numukobwa mu gihe bumvikanyeho cyarangira indowa ikaba irangiye batandukanye. ibi kandi babihimbiye imvugo zIntumwa yImana bayibeshyera bashishikariza abantu gukora Mutiat. Muri izo mvugo bahimbiye Intumwa hari aho bagize bati: Umuntu uzakora Mutiat numugore wumwemerakazi azaba ari nkaho asuye Al kaaba inshuro zirindwi. Indi bahimbye iravuga iti:Uzakora Mutiat inshuro imwe azakurwa mu burakari bwImana naho uzakora Mutiat inshuro 2 azazurwa hamwe nabeza. Ahandi baragize bati : uzakora mutiat inshuro imwe azagira urwego nkurwa Hussein (Imana imuhe amahoro), uzayikora inshuro ebyiri urwego rwe ni nkurwa Hassan (Imana imuhe amahoro) uzayikora inshuro 3 urwego rwe ni nkurwa Ally mwene Abi Twalibu, naho uzakora Mutiat inshuro enye urwego rwe ni nkurwIntumwa . nizindi mvugo nyinshi bahimbiye Intumwa yImana. Aya amasezerano mu bashiyat aremewe arakorwa kugeza n ubu ndetse barayakora cyane cyane mu gihugu cya Irani, Ikindi kandi aya masezerano ari mu nzira zatumye Shiyat yigarurira abantu biganjemo urubyiruko kuko biborohereza kwikorera ubusambanyi mu izina ry idini. Urebye rero aya masezerano ya Mutiat mu bashiya agamije kwishimisha n ubusambanyi ariko bisaba ikintu kimwe gusa aricyo kuba uwo mugore cyangwa umukobwa bagiye gushyingiranwa adasanzwe afite umugabo. Iyo ibyo abyujuje bemerewe gusezerana mu buryo bworoshye cyane, ayo masezerano ntagombera abahamya bayahagarira ndetse nta n ubwo ategeka umugabo guhahira umugore we kandi umugabo aba afite uburenganzira bwo gushyingiranwa n abandi bagore ashatse muri Mutiat kandi akabashyira mu nzu imwe. Ayo masezerano yo gushyingiranwa mu gihe kigenwe ni kimwe mu bigaragaza ibinyoma n ubuyobe bw Abashiyat kuko agamije kwishimisha mu busambanyi no kwandagaza igitsina gore muri ubwo buryo, bakaba bavuga ko aya masezerano agendera ku mategeko akurikira : Kuba habayeho imvugo yo gushyingiranwa. Umugabo ntategetswe guhahira umugore we. Umugabo yemerewe gushyingiranwa n umubare w abagore bose ashoboye uko baba bangana kose. Uwo mugore iyo igihe bemeranyije kirangiye baba batandukanye kandi nta bundi burenganzira amufiteho nko kuzungura n ibindi. Uburenganzira bw umubyeyi si ngombwa mu bihe byose. Igihe cyayo masezerano gishobora kuba gitoya cyane nka 1/4 cy isaha, umunsi umwe, ukwezi se, umwaka, imyaka icumi n ibindi bihe binyuranye kuko byose biterwa nibyo bumvikanyeho. Ibi byose rero bigaragaza gutesha agaciro igitsina gore kandi babyitirira amategeko y idini nyamara Idini riri kure yabo, ese bo barabyemera ko byakorerwa abakobwa babo cyangwa bashiki babo?. kugaragaza ibinyoma byabashiat kuri mutiat: Ku birebana nimvugo bitwaza bahamagarira abantu gukora aya masezerano yigihe kigenwe (Mutiat),icyo twabasubiza ni uko: 1. Izo hadithi bavuze zose ni ikinyoma no guhimbira Intumwa yImana ibyo itavuze. Kandi icyo ni icyaha gihambaye kizajyana umuntu mu muriro, nkuko Intumwa yabivuze igira iti: (( uzambeshyera abizi azaba yiteganyirije icyicaro cye mu muriro)) 2. Naho iyo ndowa ya Mutiat ubwayo ni ubuyobe ntiyemewe kuko Intumwa yImana ihabwa ubutumwa yasanze abantu bayikora , nyuma Imana irayiziririza ibinyujije ku Ntumwa yayo Muhammaad(Imana imuhe amahoro nimigisha) nkuko byagaragajwe mu mvugo zayo nyinshi cyane, murizo hari aho Intumwa yImana yavuze iti: ((Yemwe bantu njyewe nari nabemereye amasezerano yigihe kigenwe (Mutiat),none Imana yayiziririrje kuva ubu ni ikizira (Haramu) kugeza ku munsi wimperuka)). Na none imvugo yIntumwa yakiriwe na Ally mwene Abi Twalib (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa yImana yabujije amasezerano yigihe kigenwe(Mutiat) ku munsi wurugamba rwa Khaybari)). 3.ikindi iyo ndowa irimo ubwangizi ku isi kuko igamije kwangiza no kwandagaza igitsina gore. Icyitonderwa: Icyo twakwibutsa kuri aya masezerano ya Mutiat ni uko ari mu nzira Shiat nabandi bemera nkayo bakoresheje mu kubona abayoboke cyane cyane urubyiruko nabasore kuko harimo kuborohereza mu kwishimisha bisambanira uko bashaka nta kibazo. GUHINDURA ISWALA Y IJUMA Bisanzwe bizwi ko iswala y ijuma ari itegeko ku bayislamu b abagabo, ariko Abashiya bahinduye iri tegeko bakaba bavuga ko umuyislamu afite amahitamo yo gusali Ijuma cyangwa yashaka agasali Dhuhuri Ijuma akayihorera. Banongeyeho ko kugirango Ijuma ibe itegeko ari uko Imamu wayo yaba Imamu Mahdi utegerejwe.Ibi rero nabyo ni icyaduka kindi bazanye mu idini banyuranya n itegeko ry Imana rishimangirwa na Qoraani ntagatifu ndetse n imigenzo y Intumwa y Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n imigisha)ritegeka abayislamu b abagabo gusali ijuma nta mahitamo ndetse rishimangira ko uretse ijuma ku bushake aba akoze icyaha,keretse afite impamvu yemewe nkuburwayi nizindi. Icyitonderwa: hari bamwe mu bashiya bake cyane bemera ko Ijuma ari itegeko nta mahitamo ariko abenshi cyane kandi bafatirwaho urugero bemeza ko Ijuma Atari itegeko ahubwo ari amahitamo hagati yijuma na dhuhuri. UFATANYA ISWALA EBYIRI NTA MPAMVU. Mu bindi bintu Abashiya bihariye bonyine ni ugufatanya iswala ebyiri mu gihe kimwe nta mpamvu yemewe n idini, nk imvura, urugendo n izindi mpamvu zizwi zasobanuwe mu bitabo byamategeko Abashiya bo rero babikora mu buryo busesuye igihe cyose bagahuza iswala ebyiri nta mpamvu bafite. Ibi rero ni ukunyuranya n imigenzo y Intumwa y Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n imigisha) ndetse n abayobozi bamukurikiye bose kuko bajyaga bakora iswala buri yose ku gihe cyayo, keretse ku mpamvu zemewe n Idini nkuko byasobanuwe mu bitabo by amategeko ya Islamu. BEMERA KO QORANI IRIHO UBU YAHINDUWE Abashiyat bemera ko Qorani iriho ubu ituzuye kuko Abaswahaba bongeyemo banavanamo imirongo myinshi, cyane cyane iyavugaga Ally nubuyobozi bwe banavanamo iyavugaga ibibi byabaswahaba. Aha bakaba bavugako hari Mashafu yitwa umushafu wa Fatuma wabuze ariko uzabageraho igihe kimwe. uwo muswafu bavuga ko urimo inshuro 2 ziyi Qoran iriho ubu ndetse binatandukanye. Bisobanuye ko iyi Qorani abayislamu bafite ari ? byiyagombye kuba ihari abaswahaba bakozemo. Iyi myemerere rero ikaba yarashimangiwe nibitabo byabashiat bya kera nibyubu byagaragaje ko Qorani yahinduwe nta gushidikanya hanagaragazwa amwe mu masura yavanywemo muri yo hari Suratu bise SURAT ALWILAYA bisobanuye isura yubuyobozi bwa ALLY , bavuga ko Uthuman yatwitse umuswafu yari irimo ajugunya aya zavugaga ku byiza nagaciro ka Ally nabantu bo mu rugo rwe. Iyo Sura rero itangira ivuga iti: Yemwe abemeye mwemere Intumwa nUmukunzi ba bandi babiri twohereje ngo babayobore inzira igororotse. Aha abashiyat bakaba bashimangira ko iyi surat ivuga ubuyobozi bwa ally,hari nizindi surat nimirongo myinshi bagaragaje mu bitabo byabo bavuga ko yabuze kuko abasangirangendo bayivanyemo Igisubizo kuri iyi myemerere: Kuvuga ko Qoran yahinduwe kuko abaswahaba bakuyemo imwe mu mirongo bakongeramo indi, ibyo ni ukuvuguruza Imana kuko yasezeranye ko izarinda Quran ikayirinda guhindagurika no gukorwamo nabantu. Aha Imana yaravuze iti: Mubyukuri twebwe twamanuye urwibutso rwa Qoran kandi ni twe tuzayirinda . Al Hijri: 09. Ubwo rero ibyo bavuga ni ukuvuguruza Imana kandi ubwo ni ubuhakanyi. 1
Posted on: Fri, 22 Nov 2013 12:07:36 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015