UBUSOBANURO, INKOMOKO NIMITERERE YABANTU BITWA AYA MAZINA: Eric - TopicsExpress



          

UBUSOBANURO, INKOMOKO NIMITERERE YABANTU BITWA AYA MAZINA: Eric ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “ufite icyubahiro kidahangarwa” Ba Eric barangwa n’imbaraga, bakunda ibyo bakora cyane, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima kandi bazi gucunga umutungo. Aimable ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ufite igikundiro/ushimishije”. Ba Aimable barangwa no gufata ibyemezo, bakunze kuba ibihangange, bagira ubumenyi ku bintu bitandukanye, baha agaciro amarangamutima kurusha ibintu kandi bagira gahunda mubyo bakora. Ariane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ikintu gitagatifu”. Ba Ariane bakunze kurangwa no kumenya guhanahana amakuru, bakunda ibikorwa kurusha amagambo, bamenyera vuba, bazi gufata ibyemezo kandi berekana amarangamutima yabo ku buryo bworoshye. Sandrine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “kurinda ikiremwamuntu”. Ba Sandrine barangwa no kumenya gufata ibyemezo, kubona ibintu byose mu ruhande rwiza ntibite cyane ku ngaruka, bazi guhanahana amakuru,bavugisha ukuri kandi bagira udushya twinshi. Esperance ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikilatini rikaba risobanura “kwizera”. Ba Esperance bakunze kurangwa no gukora ibyo bifuza bumva ko ntacyabakoma mu nkokora, bazi gufata ibyemezo, bakunze kuvumbura, bakoresha ingufu nyinshi kandi bagira umurima woroshye. Richard ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “umuyobozi ufite imbaraga”. Ba Richard barangwa no kumenya ibintu byinshi bitandukanye, bakunda ibintu by’umwimerere, bakunze kuba ibihangange, bazi kugisha inama imitima yabo. Divine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igitariyani rikaba risobanura “Umuririmbyikazi ufite ijwi ryihariye” Ba Divine barangwa no kugaragaza ibyo batekereza, bagira inzozi nyinshi, bagira umutima w’impuhwe kandi bakunda ikiremwamuntu Joseph ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana izoongera”. Ba Joseph barangwa no gutegeka cyane, bakunda impinduka, bakoresha ingufu nyinshi mu kazi, bahorana inyota yo gutera ku ntamwe nshya mu buzima kandi bakunze kuba abantu bihariye. Patience ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’icyongereza rikaba rivuga “Kwihangana”. Ba Patience barangwa no kugira igikundiro, icyo biyemeje baba bumva bakigeraho nta kabuza, bagira ibakwe, bazi gukemura ibibazo kandi babasha kuyobora Charles ni izina ry’abahumgu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rivuga “Imbaraga”. Ba Charles barangwa no kumenya gufata umwanzuro, bazi gutanga amakuru, bamenyera vuba imirimo mishya, babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka bashobora guhura nazo kandi bahorana udushya twinshi. ANDIKA IRINDI ZINA USHAKA KUMENYA IGISOBANURO NINKOMOKO
Posted on: Wed, 30 Oct 2013 16:20:24 +0000

Trending Topics



ree-Pumping-topic-1397922260506532">Are You Seeking for Full Coverage all-in-one Hands-Free Pumping
AFATI I RREGULLT KALIMTAR PËR BASKETBOLLIST/E Përfundoj afati i

Recently Viewed Topics




© 2015