UBWIZA BWAHINDUTSE ICYAHA Episode 2 linda agisohoka fabrice - TopicsExpress



          

UBWIZA BWAHINDUTSE ICYAHA Episode 2 linda agisohoka fabrice aramukurikira ubundi amukora kurutugu ati nkurikira ahita amujya imbere arihuta, ariko linda amera nkaho ntacyo yumvishe, type abibonye arongera aragaruka amukoraho nkubwambere asubira muri yamagambo, linda biramutangaza agiye kubona abona type arongeye ahita amukubita urushyi rwiza aba ari aho barabatangarira, animatrice wari ruguru yabo ahita aza yiruka, ababaza uko byagenze linda amusubiriramo byose bahita babikeka ko fabrice ashobora kuba akoresha ibintu byibirozi, animatrice amutuma umubyeyi ati:umubyeyi wawe natagera hano mukigo mugitondo urirukanywa burundu kuko icyaha wari ugiye gukora gifatwa nko gufata kungufu fabrice namasoni menshi ahita ataha abanyeshuri bose batangaye bibaza niba koko ibyo yari agiye gukora niba bibaho .. Kurundi ruhande clement yarimo areba uko bigenze, ubundi cya gihe ashaka mubag ya fabrice iyo mpeta yari yayibonye muri pause ya saa sita nigice atoroka ikigo ajya mumugi igisenyi agura indi bisa aba ariyo ashira mukabag ka fabrice *** umunsi wakurikiye fabrice yazanye umumama we bamubwira amakosa ye fabrice bamuha wknd yicyumweru anasinya ko niyongera gufatirwa mukosa iryariryo ryose azahita yirukanywa burundu. Clement uwo munsi nawe yize atekereza kubyo yakoze, yishinja amakosa ko atumye inshuti ye yirukanwa ariko nanone yatekereza kubyo bari bagiye gukora akabona ahubwo yakoze ikintu gikomeye. Recreation ikigera yahise afata gahunda yo kwandikira linda akaletter kuko yabonaga ntabundi buryo azamugeraho, yashatse ink pen atira mubanyeshuri ariko sinzi udutekerezo twamujemo yumva niyandikisha iyo yatiye bishobora kumutera umwaku bakamukatira afata gahunda yo kujya kugura iye ahita yerekeza kuri canteen, ahageze abaza ibiciro bamubwira ko ink pen ari 500fr kdi yari yifitiye ibiceri 3 byijana byonyine mumufuka atangira kuganiza umucuruza amubaza impamvu burije ibiciro bigeze nyuma ati:umva wayinyi...(aha yashakaga kumusaba ko yayimwindika ariko akivuga yumva ijwi ryumukobwa) yari linda wari uje kugira utwo agura ahita ahindura ikiganiro ati:eh reka nzagaruka kuyigura mfite gahunda neza nabazaga ibiciro gusa ubwo linda nawe kubyo yarimo agura umucanteenien abura ayo kumugarurira ahita aramubwira ngo aya wayongereye uriya muhungu washakaga kugura iyi pen ko mbuze ayo kugarura? linda ahita yishura iyo pen ahita ahamagara clement ati:mr bibazo, akira bambwiye ko washakaga kugura iyi ink pen ukabura ayo kwishura, nayishuye yose clement arayifata linda ahita agenda yihuta clement asigara amuhamagara amwiruka inyuma ati:umva umva yewe linda arahagara ati:ni ibiki c? clement:umva nagiraga ngo ngushimire kbsa urakoze cyane linda:umva ariko iyo umukobwa agiriye neza umuhungu mubigira ibintu byibitangaza? Njye rero uyu munsi narose ko hari umuntu ngomba gufasha, imana iramfashije ndabikoze clement ati:merci, ariko nashakaga kukubwira ko ntitwa mr bibazo, nitwa clement linda ahita agenda yihuta asa nuwamuciye amazi. *** clement ageze muri classe kubwamahirwe prof wa geo ahita amutira ikaye atangira kwandika note clement we yari yarazanditse mbere, ahita aboneraho umwanya wo kwandika akaletter yishimye kuko yari agiye kukandikisha ikaramu linda yamuguriye Dore akaletre yanditse:.
Posted on: Thu, 09 Oct 2014 07:21:13 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015