UBWIZA BWAHINDUTSE ICYAHA __________ Episode 3 bite - TopicsExpress



          

UBWIZA BWAHINDUTSE ICYAHA __________ Episode 3 bite linda? Ndatekereza ko umeze neza! Ndumva ari ibyigiciro kwandikisha akazahabu nahawe nakarabo kahanzwe na rugira, namutima ukeye isimbi ritatse ubwiza. kuva wagera muri iki kigo narahindutse bisa naho ari woe mukobwa uri ku isi wenyine, ushobora kuba uri kwibaza ukuntu namenye amazina yawe urukundo nakugiriye nkikubona nirwo rwankoreyemo ninarwo runteye kukwandikira aka kalettre, unyemereye ukambera umukunzi shenge nagukundwakaza nagutuza mumutima wanjye byiteka ryose reka ndeke kuvuga menshi, ndabizi ko ngiye kuvuga urwo ngukunda bwakwira bugaca ntegereje igisubizo cyawe kdi Imana ikomeze ikundindire yari ugukunda Ntwari clement umwe wise mr bibazo akirangiza kwandika prof ahita abibibona ko hari ibindi yari ahugiyemo ahita abimwaka byose, clement yahise atekereza uko prof agiye gufata urwo rupapuro yarimo yandika yarangiza akarusomera imbere ya classe, atekereza igisebo agiye kugira, yakwibuka ukuntu abakobwa barahita bakomera ko iyo nkuru ariyo igiye kumara iminsi ivugwa mukigo bikamurenga uwo muprof we iyo yagufataga ntakindi yakora usibye kubisomera class no muminsi yari ishize hari undi mutype byabayeho, prof akimara kubifata ahita abwira class:nizere ko mwese mwanditse note neza nka clement,(abereka mu kaye ye) buri titre iri souligne neza class yose irikiriza prof arongera ati:clement woe nkurikira kuri salle de prof tuvugane clement (yibwira mumutima):mana c arambabariye cg? Ariko uyu muprof ntamuntu ajya apfa kubabarira buriya agiye kumpa igihano special clement aramukurikira bageze imbere ya salle batangira kuganira prof:clement nawe watangiye kujya mubakobwa nukuntu wari umuhanga? clement araceceka, prof ati:umva clement ntabwo gukundana ari bibi, ariko wimenye umenye no kwita kumasomo yawe woe impamvu ntarusomeye imbere ni uko usanzwe uri umuhanga, kuva watangiye kujya muri ibi ukwiye kongera amasaha wakoraga etude clement:ati ndabyumva prof prof ahita amuhereza utuntu twe ati:gusa uzi guhimba utelettre wavamo umwanditsi mwiza amubwira story ze nawe acyiga secondary we ko yajyaga yandikira abahungu amaletter yo guha abakobwa bakamwishura, baraganiye igihe kirekire, clement ashimishwa nuko umwarimu bose batinyaga afashe umwanya wo kumuganiza no kumugira inama *** NYUMA YICYUMWERU linda avuye muri class ajya muri dortoir yicara kuburiri bwe atangira kureba amafoto, umukobwa biganaga witwaga Alice banararaga hamwe ahita amutira ikayi ya math, linda arayishaka arayimuha ati:umva uyifate neza, njye ngira gahunda simba nshaka ko amakaye yanjye yangirika alice arayifata akiyifungura ati:eh usigaye ubika amalettre mumakayi? linda ati:hm lettre ivuye he ubwo ko ntamuntu nari nandikira alice:warebye c si ngiye enveloppe? Mbayi ngifungura ikayi mpita nyigwaho linda namatsiko menshi ati:zana ndebe afungura yihuse atangira gusoma akajya yisetsa, alice ahita amubaza ngo:eh bigenze ute ko mbona ufunguye ukaba utangiye kwisetsa ra? Ni akumukunzi? linda aseka ati:hahah alice we soma imibare muana ureke kwita kubitakureba akajya asoma asubiramo yishimye ahita afata umwanzuro wo guhita nawe amwandikira amusubiza *** umunsi wakurikiye, muri pause clement yicaye muri class wenyine yibaza niba akalettre yanditse katarageze kuri linda, yatekereza ukuntu nimugoroba bahuriye muri refectoir akabona ntatuemotions yamweretse akumva ko didier yatumye kumushirira akalettre mubag ya linda bishobora kuba byaramunaniye, didier yari inshuti ye, yari yarasibiye kenshi ari nayo mpamvu yibaniraga nabatype bo mumyaka yo hejuru yiganaga na ba linda niwe clement yari yaratumye anamwishura amafranga atari make kumuntu wiga muri internat Clement akiri muri ibyo bitekerezo yumva iruhande rwe mu idirisha ijwi ryumukobwa witwaga Agnes ati:clement bite ko wigunze? clement:ni utuntu nari ndimo ntekereza numvaga nshaka kuba njyenyine agnes:eh nanjye ntaho nkuderangeant ni ubutumwa nari nkuzaniye clement aseka:eh ubuhe butumwa c shan agnes akuramukabag yari afite envelope agiye kuyimuhereza, fabrice na jmv nundi mutype umwe bahita bahagera bihuta bahita banayimwaka, clement ahita asohoka abasanga ati:fabri hita umpereza iyo envelope? fabrice na babatype bamusekera icyarimwe, fabrice ati:ntayo nguha man clement ahita azinga amashati (yari yarakinnye karate, yari umurwanyi ukomeye kdi umuntu wari ubizi yari bruno wenyine kdi uwo munsi yari yasibye batangiye gutongana agnes ahita avuga ngo:ntabwo ari ubwo butumwa nari... akivuga bahita basona yiruka agana class, clement yatekereje icyo yari agiye kuvuga biramucanga akomeza...... Episode 4 loading urakeka ari linda wari umusubije? Urakeka yamusubizaga ibiki? Urakeka biri bugende bite? Igitekerezo utanga ushobora kukibona muri episode ikurikira legoooo
Posted on: Mon, 08 Sep 2014 12:09:33 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015