UMWARIMU MURI KAMINUZA Y’U RWANDA YANENZE INKURU YA BBC IYOBYA - TopicsExpress



          

UMWARIMU MURI KAMINUZA Y’U RWANDA YANENZE INKURU YA BBC IYOBYA ABANTU GUSA Dr. Raphael Nkaka, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’impuguke mu mateka, yabwiye abagize komiti yashyiriweho kugenzura ibibazo byaba byaratewe na filimi mbarankuru ya BBC (Rwanda’s Untold Story) ari inkuru igamije kuyobya abantu atari inkuru icukumbuye nk’uko bikorwa n’abanyamakuru b’abanyamwuga. Ati ‘Ikigamijwe ni ukugoreka amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 94.’ Dr. Nkaka ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri ubwo yagezaga ubuhamya bwe kuri komiti yashyizweho na RURA nyuma yaho abantu bingeri zitandukanye bayigerejeho ibirego bashinja BBC gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Yabwiye abagize iyo komiti ko ashingiye ku buryo mpuzamahanga bukoreshwa mu bushakashatsi ku mateka, BBC nta na bumwe yubahirije, uretse guha urubuga abantu bagasubiramo ibinyoma bisanzwe bizwi mu myaka igera kuri 20 ishize. igihe/amakuru/u-rwanda/article/umwarimu-muri-kaminuza-y-u-rwanda-60669
Posted on: Wed, 24 Dec 2014 09:23:50 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015