Ubushuti budasanzwe hagati ya Amag The Black na Theo Bosebabireba - TopicsExpress



          

Ubushuti budasanzwe hagati ya Amag The Black na Theo Bosebabireba burasura iki? шаблоны сайтов joomla Details Published Date Written by Super User Category: Abahanzi Print Email Amag The Black Muri iyi minsi hari kuvugwa ubushuti budasanzwe hagati y’abahanzi Harerimana Amani A.k.a Amag The Black uririmba indirimbo zisanzwe kumwe na Theo Bosebabireba uzwi cyane muri ndirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda. Ubu bushuti bwabo butangijwe n’indirimbo bombi bari gukorana muri iyi minsi. Nk’uko twabitangarijwe n’Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yatubwiye ko ari gusubiramo indirimbo Ingoma akaba ayikorana na Amag The Black,ikaba izagera hanze mu minsi micye cyane. N’ubwo Amag avuga ko Theo ari we wamusabye ko amusubiriramo indirimbo ye Ingoma, Theo Bosebabireba avuga ko Amag ari we wamusabye ko bakorana indirimbo ihimbaza Imana kuko ngo we bwite byamugora kuyandika,akaba ariyo mpamvu yifashishije Theo kuko akunda indirimbo ze kurusha iz’abandi bahanzi bandi Gospel. Umuhanzi Theo Bosebabireba Mu kiganiro Isange yagiranye na Amag The Black ku murongo wa telefoni yatubwiye ko indirimbo bari gukora igamije gushima Imana ikaba idashingiye ku idini runaka. Tumubajije ikimutera gushima Imana, Amag yatubwiye ko ashima Imana kuba kugeza ubu hari abantu batagikodesha, abagendaga bahagaze ngo basigaye bagenda bicaye,ndetse ngo hari nabo yazamuye ibagira abasitari mu muziki. Nk’uko Amag yakomeje abidutangariza ngo nyuma y’iyi ndirimbo ubushuti bwe na Theo ntibuzaba burangiriye aho kuko yifuza no kuzamutumira mu kumurika Album mu gitaramo ategura mu minsi iza. Byumvikane ko Amag aramutse atumiye Theo bagomba kuririmbana n’iyo ndirimbo bafatanije bombi,Tubibajije Theo niba yahagarara imbere y’imbaga yakuruwe n’abasitari nka Amag, P Pla,Jay Polly Bulldog n’abandi nawe akaririmba,Theo yatubwiye ko mbere yo kubikora byamusaba kubanza akagisha inama,akaba yirinze kugira byinshi abivugaho!! Ku ruhande rwa Theo Bosebabireba ngo gukorana na Amag indirimbo y’Imana bishobora kuzaviramo Amag gukizwa burundu.Theo akaba ashimangira ko nta kosa ririmo kuba yarakoranye na Amag indirimbo ihimbaza Imana. Umuhanzi Amag we ngo yabikoze kuko asanga hari byinshi akwiye gushimamo Imana. By Mupende Gideon N
Posted on: Sat, 17 Aug 2013 09:04:43 +0000

Trending Topics



ttext" style="margin-left:0px; min-height:30px;"> pharmacy viagra pharmacy.viagra.mediics7.appspot viagra stockists
Ionidea walk-in for Test Engineer Company :Ionidea Enterprise
ET LA FRANCE DONNEUSE DE LECON NEST PAS EN RESTE : Madagascar
FED UP OF SHORT RUNNING PROGRAMS NEED A CONSTANT INCOME EVERY
Calling all pregnant women + local birth workers in BOULDER
generic ed trial pack 280mg
she luvs him,she rly luvs him,she told him dat she luvs him bt

Recently Viewed Topics




© 2015