Umugabo wakinnye umugorewe umutwe ashaka kumwirukana Umugabo - TopicsExpress



          

Umugabo wakinnye umugorewe umutwe ashaka kumwirukana Umugabo yabanaga n’umugore we ariko inshuro nyinshi ntibumvikane na gato! Nyamugabo agahora ashakisha ukuntu yazirukana nyamugore ariko bikaba iby’ubusa umugore akamubera ibamba. Bukeye umugabo yiga andi mayeri arakugendera no kukazi afungura internet ashakisha amafoto y’abakobwa beza cyane batatu arayacapa (printing), arangije yandika kuri buri foto ngo ‘R.I.P’ (Uruhukire mu mahoro.) ayajyana mu ruganiriro iwe ayashyira hejuru y’akabati. Mu gitondo umugore we agiye gutegura mu ruganiriro abona ya mafoto, ahita atangira kuzengereza umugabo amubwira ngo “Mbwira ba nyir’aya mafoto vuba na bwangu!” Umugabo n’ikinyabupfura cyinshi araza ni ko kumubwira ati “Rero mugore nkunda, nkundira wicare ucishe make nkusobanurire iby’aya mafoto; afata iya mbere ati “uyu ubona yari umugore wanjye, ni we twabanye bwa mbere yaje gupfa yishwe n’impanuka y’imodoka ubwo yari avuye hano agiye ku isoko!” Umugore ati “Yooo! Ihangane mama!” Umugabo afata iya kabiri ati “Uyu ni we nahise nshaka nyuma y’uwo ariko nyuma y’igihe gito na we yaje guhitanwa n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yari agiye gucana Televiziyo mu cyumba!” Umugore ahita yihanagura mu maso amarira yari atangiye kumubungamo! Umugabo afata iya gatatu ati “Nyuma y’aba babiri nahise nshakana n’uyu, ati ariko uyu we yapfuye hashize amezi umunani tubanye ubwo yari agiye muri kwiyuhagira mu gitondo aranyerera agwa mu bwogero tugiye kureba dusanga yumye kera! Ni bwo nyuma naje kugushaka tukabana, ati “gusa ubu wowe nta bwo nzi urwo uzapfa kandi igihe abagore banjye bapfiraho kiregereje!” Umugabo akimara kuvuga ibyo, umugore ahita aturumbuka yiruka yinjira mu nzu asohora utwe twose ati “Urabeho ndagiye aho gupfa uyu munsi nzapfe ejo!” Umugabo abonye umugore arenze irembo ati “Ahuuu! Genda ndakurangije pu!” #jay
Posted on: Tue, 20 Aug 2013 19:05:46 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015