Umukinnyi Hategekimana Aphrodis Kanombe ari hafi y’umuryango - TopicsExpress



          

Umukinnyi Hategekimana Aphrodis Kanombe ari hafi y’umuryango usohoka muri Rayon Sport nyuma y’uko yanze kujyana n’abandi bakinnyi muri CECAFA Kagame Cup yabereye muri Sudani avuga ko arwaye . Amakuru aturuka muri Rayon Sports aravuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwababajwe cyane no kuba uyu mukinnyi wari warahawe igitambaro cya kapiteni atarajyanye na bagenzi aho yavugaga ko arwaye nyamara bikaza kumenyeka Mbere y’uko Kanombe garuka muri Rayon Sports, yakiniraga ikipe ya AS PORTS yo muri Djibouti. Amakuru avuga ko Kanombe yagarutse mu Rwanda agifitiye iyi kipe amasezerano. Ubwo Rayon Sports yajyaga muri CECAFA, bamwe mu bayobozi ba PORT babajije abandi bakinnyi niba bazanye na Kanombe ariko baraheba. Uyu musore rero wari uzi neza icyo yakoze, yanze kujya muri iyi mikino kugirango atazahahurira n’ubuyobozi bwa Port. Dusubiye inyuma, mbere y’uko ikipe y’igihugu Amavubi ikina umukino wo gushaka tike yo kujya mu gikombe cy’isi na Alijeriya I Kigali, Kanombe yavanywe ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga gukina uyu mukino. Ibi byatumye abwira abayobozi ba Rayon Sport ko adahagaze neza ku buryo yakina CECAFA. Nyamara nyuma byaje kumenyekana ko yatinye kujya muri Sudani kugirango abo bivugwa ko yahemukiye batamubona. Umuyobozi wa Rayon Sport, Murenzi Abdallah ngo yababajwe n’icyemezo cya Kanombe ahita anasaba ko Kanombe atagaruka muri Rayon Sports dore uyu muyobozi atajya ajya imbizi n’imyitwarire mibi ku mukinnyi uwo ari wese. Kuva muri Rayon kwa Kanombe byaba ari inkuru nziza ku makipe y’abakeba kuko aba hafi y’uyu musore w’imyaka 25 bavuga ko aya makipe yombi yamaze kumusaba kuyakinira umwaka utaha ariko akaba agitegereje ko Rayon Sport imwongerera amasezerano. Ruhagoyacu yagerageje kuvugana na Kanombe ngo tumenye icyo avuga kuri ibi, telefoni ye igendanwa ntiyaboneka ku murongo. Kanombe yagarutse muri Rayon aturutse muri Djibouti aho yari amaze umwaka akinira AS Port akanayifasha gutwara igikombe cya Shampiyona ya 2012. Akigera mu Rwanda yasinyiye Rayon Sport amasezerano y’umwaka umwe. Source : #Ruhagoyacu #Ken
Posted on: Fri, 05 Jul 2013 17:06:57 +0000

Trending Topics



-Story-of-my-life-I-saw-you-at-first-topic-724579767600814">My song copyright, Story of my life I saw you at first
Ho anny tantarani Madagasikara, tsy fanadino Andro vitsivity

Recently Viewed Topics




© 2015