Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Faustin - TopicsExpress



          

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Faustin Twagiramungu kuri ubu ubarizwa mu Bubiligi yatangiye kunenga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) nyuma y’aho hateraniye inama yahuje Perezida Barack Obama n’abayobozi bakuru b’ibihugu by’Afurika. Bimwe mu byavugiwe i Washington hakaba harimo n’uko USA izarasa FDLR ikorana na Twagiramungu nibaramuka badashyize intwaro hasi kandi nta yandi mananiza. Mu minsi ishize uyu musaza ukunze kurangwa no kutishimira iby’Abanyarwanda bagezeho ndetse no kunenga abayobozi b’u Rwanda, ubwo yamenyaga ko Perezida Obama yahaye ubutumire Perezida Kagame bwo kwitabira iriya nama yahise yandikira ibaruwa Obama yifuza ko Perezida Paul Kagame atayitumirwamo ariko byatanze ubusa kuko Kagame yayitabiriye ndetse anayitangiramo ikiganiro. Mu ibaruwa Twagiramungu yanditse kuwa 4 Kanama ikagaragara ku mbuga za Internet yanifuzaga ko Perezida Kagame adakwiye kwakirwa muri White House, ariko ibi byifuzo nabyo ntibyamuhiriye kuko Perezida Kagame ari kumwe n’umukobwa we Ange Kagame bakiriwe na Obama n’umufasha we muri White House nta nkomyi kandi ibi byanabaye no ku bandi bakuru b’ibihugu bari bitabiriye inama. igihe/politiki/amakuru/article/twagiramungu-faustin-yijunditse
Posted on: Fri, 15 Aug 2014 16:24:10 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015