Umuyobozi w’ihuriro ry’abacuruzi b’Abanyafurika y’Epfo, - TopicsExpress



          

Umuyobozi w’ihuriro ry’abacuruzi b’Abanyafurika y’Epfo, Congress of South African Trade Unions (Cosatu), Bwana Zwelinzima Vavi, yashyize ahagaragara raporo ishyira mu majwi Zimbabwe ko yaba ifasha mu guha itwaro ndetse ikanaha imyitozo ya gisirikare abo yise amabandi agomba guteza umutekano muke ku Rwanda. Iyi raporo yasohotse kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kanama nk’uko ikinyamakuru gisohoka buri munsi cyo muri Zimbabwe, NewsDay, cyabyanditse. Vavi yashyize iyi raporo y’ubutasi ahagaragara kugira ngo agaragaze uburyo yakozwe n’abantu bamwanga gusa, kugira ngo bamuharabike ku bibazo amazemo iminsi ashinjwa guhohotera umwe mu bakozi akuriye, ariko ikanaba ikubiyemo aya makuru y’ubugizi bwa nabi butegurwa ku Rwada bigakorwa ndetse n’ibindi bihugu byo mu Majyepfo y’Afurika bitavuzwe amazina. Iyi raporo n’ubwo idashingiye ku bimenyetso bifatika, ivuga ko hari abantu 200 bari mu myitozo ya gikomando ahitwa Bindura, aho bigishwa kurwana kinyeshyamba, kugaba ibitero shuma, kuneka ndetse n’ubuvuzi. Iyi raporo kandi ihamya ko guteza umutekano muke mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, ari umwe mu migambi y’ibanze ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibicishije mu cyo yise National Endowment for Democracy (NED), bishatse kuvuga “impano y’igihugu kubwa Democracy." Iyi raporo ngo inagaragaza ko ishyaka rya Morgan Tsvangrai uherutse kongera gutsindwa amatora, MDC naryo ngo rishobora kuba rifashwa n’uyu muryango nterankunga utegamiye kuri Leta, NED. Iyi raporo niyo ya mbere ibayeho ishyira mu majwi Zimbabwe ku kuba yaba ifasha umutwe w’inyeshyamba, ariko raporo ikaba itagaragaje neza niba guverinoma ya Zimbabwe ifitemo uruhare rufatika cyangwa niba ari ikindi gice kibikora guverinoma itabizi. Uko raporo igaragaza ikibazo cy’intwaro zihabwa inyeshyamba zirwanya u Rwanda Iyi raporo ivuga ko umucuruzi w’intwaro wo muri Afurika y’Epfo, Fana Hlongwane, yaba akorana byihariye n’umuyobozi w’inganda z’intwaro muri Zimbabwe Col Tshinga Dube ndetse akanamugurisha intwaro zo guha abatera u Rwanda. Aba bose bavuzwe muri iyi raporo, bashakishijwe n’ikinyamakuru cya News Day, ariko bose banga kugira icyo bavuga, uretse ko nyuma uyu muyobozi w’inganda zikora intwaro, we yarashyize yemera kuvuga, maze avuga ko ibyo bavuga byose ari ibinyoma. Dube yagize ati : "Ni ababeshyi. Nti turi abanzi b’u Rwanda. Ahari ubwo babyitiranyije na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bo twabagurishije intwaro, ariko ntitwigeze tuzigurisha ku nyeshyamba kandi urabizi ko Congo ari igihugu cyemewe n’amategeko." Yongeyeho ati "Ntiduhahirana n’inyeshyamba mu buryo ubwo ari bwo bwose, kandi iyo tugurisha intwaro dusaba icyemezo kigaragaza uzakoresha izo ntwaro n’icyo zizakoreshwa." Iyi raporo inagaragaza ko Protais Mpiranya wahoze akuriye umutwe w’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana, ariwe uri inyuma y’ibikorwa by’uyu mutwe w’inyeshyamba ndetse akaba ari nawe uwushakira ingabo ziwujyamo, kuko binavugwa ko uyu mugabo ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, yihishe muri Zimbabwe.
Posted on: Sat, 17 Aug 2013 12:59:44 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015