Umwe mu bafitiye Leta ibirarane by’imisoro yafatiriwe imitungo - TopicsExpress



          

Umwe mu bafitiye Leta ibirarane by’imisoro yafatiriwe imitungo ye Ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) cyafatiriye imitungo y’umushoramari witwa Aboyezantije Louis, ngo ufitiye Leta ibirarane by’imisoro ingana n’amafanga miliyoni 222, akaba ari we nyir’isoko rya Kabeza, mu murenge wa Kanombe, mu mujyi wa Kigali. Aboyezantije ngo yari yaragurishije kuva muri Nyakanga uyu mwaka, isoko rye rya kijyambere rya Kabeza ku wundi mushoramari witwa David Chege ufite ikigo cyitwa Supplies Ltd; ku giciro cya miliyoni 600, akaba yasabwaga kuyamwishyura yose mu gihe cy’imyaka itanu, aho ngo buri kwezi yagombaga kumuha miliyoni 15. Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyategetse ko ayo mafaranga atazongera kwishyurwa Aboyezantije, ahubwo ko sosiyete Supplies Ltd ngo izajya iyashyira kuri konti za Rwanda Revenue Authority. - See more at: kigalitoday/spip.php?article19717#sthash.FNORydOS.dpuf
Posted on: Wed, 08 Oct 2014 18:14:03 +0000

Trending Topics




© 2015