Umwirondoro wa bamwe mu bakinnyi b’Imena bo - TopicsExpress



          

Umwirondoro wa bamwe mu bakinnyi b’Imena bo hambere -------------------------- Imyaka imaze kuba myinshi abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baherwa ibyivugo ku bibuga by’umupira byo mu Rwanda ndetse nibyo mu mahanga. Nashoboye kugenderera no kuganira na bamwe mu bakinnyi b’Imena bo hambere, abandi mbageraho nkoresheje itumanaho, ndetse bamwe banangezaho andi makuru ya bagenzi babo bakinannye kera. Abenshi ubu bacyuye igihe, abandi barigendegeye batuvuyemo, bose Imana ibakomeze aho bari hose. Nzakomeza kugenda mbagezaho buhoro buhoro, umwirondoro w’abandi bakinnyi b’imena ba kera, uko nanjye bizagenda binshobokera, kuko kubageraho no kubona amakuru yabo bitoroshye na gato, dore ko ubu muri ibi bihe turimo, benshi batatanye hirya no hino ku mugabane w’isi yose. ABANYEZAMU NTACYABUKURA Sabiti Nyakwigendera NTACYABUKURA abakunda umupira w’amaguru bazi cyane kw’izina rya SABITI n’umwe mu banyezamu ba mbere b’ibihangange mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Yavukiye i Cyangugu, mu muryango w’abahanga n’abakunzi b’umupira w’amaguru kuko avukana mu nda imwe na HAKIZIMANA Sabiti abakunda umupira w’amaguru bazi cyane kw’izina rya “MAITRE”, n’abandi bavandimwe nabo babaye abakinnyi ba ruhago mu Rwanda. Sabiti rero yakuze akunda imikino myinshi ariko cyane cyane umupira w’amaguru nk’abandi bana benshi bari baturanye muri quartier. Yatangiye gukina yiga mu mashuri abanza i Bukavu, ariko icyo gihe ntago yakinaga mw’izamu, yari afite ishyaka ryinshi ku buryo kugira ngo atangire gukina mw’izamu ni uko iyo babaga bagiye gukina n’andi makipe y’abana bato bari baturanye, uko ikipe ye yatsindwaga igitego byaramubabazaga cyane, agahita afata icyemezo cyo kujya mu izamu ntibongere gutsindwa, urwo rukundo n’ishyaka ryo kurwana ku kipe ye harimo n’akarusho kuko abari bayigize bose bavukaga mu muryango umwe wa Sabiti.!! Ni uko yatangiye anakomeza gutyo gukina mu izamu ry’ikipe y’ishuri (Athenée d’Ibanda muri Congo) aho yigaga, akomeza gutyo, arazamuka akajya akinira ikipe zo muri quartier, akomeza kugaragaza ubuhanga bwe. Amaze kujya mu gisirikare, yatangiye gukina mw’ ikipe y’ishuri yigagamo rya ba sous-officier i Butare. E.S.O. Nyuma y’imyaka ibiri, ubwo hari muri 1970 nibwo yimuriwe mu kigo cya gisirikare i Kigali maze atangira gukina muri Panthères Noires, ayikinamo anayitangira bihebuje imyaka 12 yose, muri iyo myaka kandi ni nabwo yagiye ahamarwaga inshuro nyinshi mu ikipe y’igihugu “Amavubi”. Muri 1982 avuye mu gisirikare, yagiye gukina muri Rayon Sport, aza kureka uwo mukino yakundaga cyane agize ibyago kuko yaje kuvunika ari mu myitozo, bimuviramo guhagarika burundu gukina. Ibyo ntibyamuciye intege ariko kuko yakomeje gukunda uwo mukino ndetse nyuma aza no kuba Umutoza wungirije wa Rayon Sport. Mu Rwanda abanyezamu bageze mu rwego yagezemo ni bake cyane. Sabiti yari igihange pe. ABINYUMA (DEFENSEURS) HAKIZIMANA Sabiti Maître Maitre (2012) Maitre kuri stade ya Camp Kigali ikibuga yanakiniyeho imyaka myinshi ubwo yari muri Panthère Noires. Uwo mukinnyi kabuhariwe mu ba kabiri b’ikipe ya Etoile filante, muri Panthères Noire ndetse no mw’ikipe y’igihugu “Amavubi” ni umuntu ukunda kwibera iwe, usanga yibereyeho mu mahoro, yagumanye invugo ye ya kera itaryarya ituma akomeza kuba Indatwa ku bakunzi b’umupira w’amaguru, benshi ndetse nanubu bakaba ari we bafataho icyitegerezo, rwose ni umuntu utangaje pe. Njye nagize n’amahirwe yo kumumenya by’umwihariko kuko twakinannye mu b’inyuma ba Panthères mu myaka ya 1988-1990 ambera impfura na mwarimu wanjye anyigisha byinshi mu mupira w’amaguru, ndetse na maillot ye ya numero 4 yambaraga ninjye yari yarayiragije kuyambara mu gihe yabaga atashoboye gukina. Mboneyeho umwanya wo kongera kumushimira. HAKIZIMANA Sabiti (Maître) yavukiye i Cyangugu, akaba umwe mu bakinnnyi batangiye gukina umupira mu makipe akomeye mu Rwanda akiri muto cyane, ariko afite ubwitange bwinshi kandi bukomeye. Yatangiye gukina umupira nk’abandi bana bose bo muri quartier aho bari batuye, akagira n’amahirwe kuko yavukiye mu muryango w’abakunzi n’abahanga muri uwo mukino, niwe bucura bwo mu muryango wa Sabiti. Ibyo byatumye nawe agira akete ndetse agira n’amahirwe kuko bakuru be na babyara be bakomeje kumutera inkunga mbese umuryango we wose wari umwihariko mu mupira w’amaguru ku buryo mu biruhuko abo bavandimwe be bakoraga ikipe imwe bakajya gukina n’abandi bana bo muri quartier maze rukambikana. Mu mwaka w’i 1978 nibwo yatangiye gukina mu kipe ya Panthères Noires avuye mu kipe yitwaga Etoile Filante, yari igizwe n’abasore babaga i Kigali ariko bakomokaga i Cyangugu. Muri uwo mwaka kandi nibwo yahamagawe bwa mbere gukina mw’ikipe y’igihugu “Amavubi” amaze umwaka umwe gusa akina muri diviziyo ya mbere. Urwibutso rwiza rutamuva ku mutima afite muri uwo mwuga wo gukina nuko umupira w’amaguru, wamufashije cyane mu mibereho ye yose, yaratembereye, yarakunzwe, yaritanze yabayeho neza pe, yagiye gukina mu bihugu byinshi bya Afurika nka Tuniziya, Burundi, Congo, Uganda, Kenya, Tanzaniya, Somaliya, Egypte, Kameruni, Djibouti, Etiyopiya, …… mu bihugu by’i Burayi yagiye gukina mu Bubiligi, Ubufaransa no mu Bwongereza. Maitre yahagaritse gukina burundu ku mugoroba w’i taliki ya 21/03/1990 agize ibyago kuko yavunikiye kuri Stade amahoro i Remera ubwo ikipe ye Panthères-Noires yari amazemo imyaka 12 yose, yakinaga umukino wa gicuti n’ikipe ya Rayon Sport. Aha nababwira ko icyo gihe nari iruhande rwe dukinana mu binyuma ba Panthères Noires, mu gihe yarwanaga kw’izamu rye Maitre yaje gusatirwa cyane n’umukinnyi wa Rayon Sport witwa Lisala Tanganyika maze agira ibyago avunika ukuguru kw’iburyo (double fracture Tibia+Peronée). Uretse ububabare bwiyo mpanuka, ikindi cyamubabaje cyane nuko yaretse umupira w’amaguru avunitse kandi yarashakaga gukomeza gukina igihe gito hanyuma agakora umuhango wo gusezera mu byishimo. Ibyo rero ntibyamushobokeye nanubu biracyamubabaza kuko gukina umupira w’amaguru yunva atarabigejeje aho yifuzaga kubigeza. ABO HAGATI (MILIEU) HATEGEKIMANA Jean Népomuscène Uyu mukinnyi wari umuhanga cyane mu bo hagati b’ikipe ya “Eclair Sport” no mu kipe y’igihugu “Amavubi” yavukiye i Lubumbashi muri Kongo (Zaire ya kera), aho ababyeyi be bari barimukiye nk’abandi banyarwanda benshi muri iyo myaka, bajyaga gukora akazi muri Compagnie yacukuraga amabuye y’agaciro bitaga GECOMINE, mbere yaho yitwaga UMHK (Union Miniere du Haut Katanga). Aracyakunda kuganira, aseka yitonze cyane, akurikiranya amagambo mu kinyarwanda cyiza cyivanze n’igifaransa, yakomeje umubano, urukundo, no gufasha abantu byamuranze kuva kera, mu gihe yavuraga kandi yita ku barwayi mu murimo we w’ubuganga yakoraga mu bitaro by’i Kanombe. Hari benshi bamukesha ubuzima, nanubu bakomeje kumushimira. Yatangiye gukina umupira w’amaguru akiri muto nk’abandi bana benshi babyirukanye aho yari atuye mu mujyi witwa Kipushi muri Kongo, akaba yali aturiye stade y’ikipe yitwaga Kipushi FC, ibyo byatumye akura abona abakinyi biyo kipe bitoza, bityo agira amahirwe yo gutangira gukunda vuba uwo mukino, maze akomeza kuwukina no mu mashuli mato, nyuma awukomereza mu mashuri yisumbuye i Kabgayi mu Rwanda aho yigaga icyo gihe. Arangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye i Kabgayi yaje gukomereza icyiciro cya kabiri i Kigali, maze hagati ya 1975-1979 akina mw’ikipe yitwaga “Foudres FC” yari mu cyiciro cya kabili, iyo kipe kandi ikaba yari iya kabiri ya Pantheres Noires. Mu mpera z’ ukwezi kwa 12 muw’i 1980 yatangiye gukina mw’ikipe ya gisirikare y’ikigo cy’i Kanombe yitwaga “Eclair Sport” yambaraga akenshi imyenda y’umukara n’umweru. Mu kwezi kwa 3/1981 nibwo yahamagawe bwa mbere gukina mw’ikipe y’igihugu “Amavubi” ubwo kandi no mu myaka yakurikiyeho yakomeje guhamagarwa mu mavubi ari mu mikino ya gicuti no mu marushanwa mpuzamahanga muri Uganda, i Berlin no muri Rhenani Palatina mu Budage, muri Congo(ex-Zaire), Algerie,Tunisie. Urwibutso rwiza rutamuva ku mutima afite muri uwo mwuga wo gukina, nuko icyo gihe yakinaga ngo umupira w’amaguru wahuzaga imbaga z’abantu benshi, ali abasaza, abakecuru, abasore, inkumi n’abana. Ngo wabonaga ko abanyarwanda bishimye cyane. Urundi rwibutso rwiza atazibagirwa, ni umukino wa nyuma final y’igikombe cy’uwa 5 nyakanga 1984 bakina na Panthères Noires kuri Stade National y’i Nyamirambo. Yatsinze igitego cyiza cy’umutwe kuri corner yari itewe neza cyane na mugenzi we Nsengumukiza, maze umunyezamu NGEZE wa Panthères awusanga mu nshundura, ubwo kandi Panthères yali ifite igitego kimwe Eclair ifite ubusa. ( aha nabibutsa ko icyo gitego cyatumye uwo mukino urangira amakipe yombi anganya 1-1 maze ibyakurikiyeho mubyisomere hejuru mu gika cy’igikombe cy’uwa 5 nyakanga 1984 kuko habaye ibintu bidasanzwe mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda). Hategekimana Jean Népomuscème yambwiye ko, ibihe byiza muri uwo mukino yabigize hagati ya 1981-1986, icyo gihe yakinaga umupira mwiza cyane muri Eclair sport yari abereye na Capitaine, ahamarwaga na kenshi gukinira ikipe y’igihugu “Amavubi”, yaje guhagarika gato uwo mukino avunitse ino ry’igikumwe cy’iburyo (fractures multiples), akandagiwe na mugenzi we Ruzindana Louis wakiniraga Mukura, icyo gihe bari mu myitozo y’Amavubi, ku kibuga cy’umupira w’amaguru ku kimihurura. Amaze gukira yakomeje gukina, ariko nyuma yaje guhagarika burundu uwo mukino yakundaga cyane bimugwiriye kuko umukino wa nyuma yawukinnye taliki ya 09/11/1986 mu gihe ikipe ye Eclair yakinaga na Mukungwa sport mu Ruhengeri maze banganya 2 kuri 2. Agarutse mu kigo cya gisirikare i Kanombe yagombaga gukomeza imirimo yari ashinzwe dore ko yari n’Umuparakomando ukomeye, maze taliki ya 12/11/1986 nkuko byari bimenyerewe yakomeje imyitozo ye yo kumanukira mu mutaka, ariko muri icyo gitondo ntibyamuhiriye kuko yasimbutse maze akagwira agasindu k’umuswaswa, akaguru k’ibumoso ntikafata neza hasi, yumva igufa rirakonyotse aravunika (fracture peronée), ahegera mu kabumbampori. Ububabare bw’iyo nvune bwatumye asezera burundu gutyo ku mupira w’amaguru agifite ubushake bwinshi bwo gukina maze biramubabaza cyane, dore ko yarataragera no ku myaka 30 y’amavuko. Nuko amaze koroherwa akomeza akazi ke, ndetse asubira mu mashuli ya kaminuza i Butare kwiga ahabonera diplôme mu by’umwuga wa Biologie. ABIMBERE (ATTAQUANTS) NSHIMYUMURWA Dénis Nshimyumurwa Dénis NSHIMYUMURWA Diyoniziyo (bagenzi be bitaga “Intare y’ibibuga”) yabaye umukinnyi kabuhariwe muri Espoir y’i cyangugu no muri “Panthères Noires” ndetse no mu ikipe y’igihugu “Amavubi” mu myaka ya 1960-1970-1980. Ni umuntu mugufi ufite indoro ihamye, ubwanwa buke, invi nkeya, amaguru magufi atuma arushaho kugira ingingo zigororotse atereyeho umubiri uharaze imirya. Akaba agira isuku cyane, duherukana mu mwaka w’1990 atuye hafi ya Stade Régional i Nyamirambo Kigali, ni nabwo iyo foto mubona yafotowe. Iwe ibintu byose byari ku murongo, hafi ya firigo hagemetse imitako myiza ya kinyarwanda, ku kabati hari ibitabo yasomaga muri iyo minsi bya Konsalik ndetse nibya Robert Ludlum, naho hanze ku mbuga imbwa ye yasaga n’isinziriye !!!. Yavukiye i Cyangugu mu 1948, yatangiye gukina bwa mbere umupira w’amaguru mu 1956 yiga mu mashuri abanza mu kigo cya “E.L.O. Nyamugo” i Bukavu. Mu mwaka w’i 1962 arangije amashuri mato yagarutse mu Rwanda ahita ajya mu gisirikare bamwohereza ku Gisenyi aho yakinnye mu ikipe yaho kugera mu wa 1965, nyuma yaje guhindurirwa mu kigo cy’ingabo z’u Rwanda i Kigali, aho we n’abandi bagenzi be b’abasirikare baremye ikipe y’ingabo z’igihugu yaje guhindukamo Panthères Noires, kuva ubwo yakomeje kuyikinamo kugeza taliki ya 05/11/1969 imirimo ye mu gisirikare irangiye. Icyo gihe yahise asubira kw’ivuko i Cyangugu we n’umuryango we, maze muri uwo mwaka ashinga ikipe y’umupira w’amaguru ya Cyangugu yitwaga “Espoir” anayikinamo maze igira amanota meza muri shampiyona yo mu gice yarimo icyo gihe. Amategeko amaze guhinduka mu ikipe ya Panthères Noires avuga ko n’abakinnyi batari abasirikare bashobora kuyikinamo, kubera n’ibyiza Nshimyumurwa yari amaze kugeraho n’ikipe ye y’i Cyangugu, byatumye ikipe ya Panthères Noires imutumaho ngo yongere aze ayikinire, maze bituma yongera kwihugura kuko yari amenyereye imikino yo mu rwego ruhanitse mu gihugu. Icyo gihe nibwo hatangiye ibihe byiza mu mwuga we w’umupira w’amaguru akinira neza cyane Panthères Noires n’Amavubi mu marushamwa y’igihugu n’andi mpuzamahanga. Urwibutso rwiza rutamuva ku mutima adashobora kwibagirwa muri uwo mwuga, ni irushanwa ry’igikombe cy’isi cyakiniwe mu Budage mu mwaka w’i 1974. Muti byagenze bite ?? Mu rwego rwo kumushimira we na mugenzi we Kabuhariwe KANAMUGIRE Aloys (ibigwi bye nabyo muzabyisomera kuri iyi site) kubera ibyiza bari bamaze kugeza icyo gihe ku mupira w’amaguru mu Rwanda, Perezida wa Repubulika w’icyo gihe “HABYARIMANA Yuvenali” yabahaye itike yo kujya mu Budage gukurikirana no kwirebera imikino yakataraboneka y’icyo gikombe cy’isi, baboneraho umwanya wo kwibonera mu kibuga n’amaso yabo igihangange Péle, kandi banakurikirana n’inyungu nyinshi imikino y’ikipe ya Zaire yari muri iryo rushanwa kuberako abakinnyi benshi ba Zaire bari barakinanye nabo. Nshimyumurwa yahagaritse gukina mu mwaka w’i 1982, umukino wa nyuma yawukinnye kuri stade Huye i Butare, ikipe ye ya Panthères Noires yari amaze gukinamo imyaka 16 yose, yahuye na Rayon Sport, maze muri uwo mukino atsinda ibitego 3 mu minota irindwi mu izamu rya Rayon sport ryari ririnzwe icyo gihe n’umunyezamu Kabuhariwe NTACYABUKURA Sabiti, bityo asezera gutyo, asohoka mu kibuga n’amashyi menshi y’urufaya rw’abawurebaga, abakunzi b’umupira bahise bamuhera aho amafaranga ibihumbi mirongo ine na bitanu by’amanyarwanda icyo gihe yari akayabo..!! Nyuma aza kongera gushimirwa by’umwihariko n’ubuyobozi bw’ikipe ya Panthères Noires. RUTAGENGWA Charles, abakunda umupira w’amaguru bazi kw’izina rya “RUNUYA” Uyu mukinnyi Kabuhariwe muri ba Rutahizamu ba Rayon Sport na Mukura Sport ndetse no mu kipe y’igihugu “Amavubi”, yavukiye i KIBUNGO (Rwamabare-Kigembe) mu mwaka 1958, arubatse afite abana bane. Yatangiye gukina umupira akiri muto, ariko bigaragara ko azaba umuhanga cyane. Umupira wo mu rwego ruhanitse yatangiwe kuwukina mu mwaka w’i 1974, i Bujumbura mu Burundi mu kipe yitwa Bata FC – Vital’o. Icyo gihe amakipe y’i Burundi yarushaga ubuhanga kure cyane ayo mu Rwanda. Mu mwaka w’i 1977 nibwo yatangiye gukina muri Rayon Sport, ayivamo muw’ i 1980, ahita ajya gukinira Mukura Victory Sport ayimaramo imyaka 10 yose kuko yahagaritse gukina mu mwaka w’ i 1990. Ayo makipe yombi yakinnyemo icyo gihe yari akomeye, urebye yari mu rwego rumwe na za Panthères, Kiyovu, Mukungwa na Etincelles, ariko Rayon Sport na Mukura akagira akarusho kuko yakinaga umupira mwiza wo hasi kandi usukuye, ikindi nuko ayo makipe yombi yari afite abafana benshi bayakunda bakanayaherekeza aho yajyaga gukina hose. Umukino wamushimishije kurusha iyindi yose ni uwahuje ikipe ye Mukura Victory Sport na Etincelles, mu mwuga we wo gukina Runuya yatsinze ibitego byinshi byiza kandi byose byamushimishije. Amaze guhagarika gukina, yize ibyerekeye gutoza abakinnyi b’umupira w’amaguru, ndetse nyuma akora uwo murimo igihe kirekire, ariko yaje kubihagarika kubera kubura umwanya uhagije, kuko hari indi mirimo y’ingenzi yagombaga gukora cyane cyane ijyanye n’umuryango we. KARERA Hassan Karera Hassan Uyu mukinnyi wabaye Kabuhariwe muri ba Rutahizamu ba “ruhago” mu Rwanda, ndetse akamamara no mu mahanga, cyane cyane mu gihugu cy’ububiligi, yavutse taliki ya 10/10/1964, n’umuntu ukunda abantu, ugira umutima mwiza, witanga bihebuje ashyizeho akete mu mirimo ashinzwe iyo ariyo yose kugeza nanubu. Ubuzima bwe bwo mu bwana ntago bwamworoheye na gato, kubera urupfu rw’ababyeyi be bigendeye Hassan akiri muto cyane, byatumye umuryango we ugira amikoro make, ndetse bituma anahagarika amashuri maze yiyegurira burundu umupira w’amaguru yakundaga cyane dore ko wanamufashaga kwibagirwa buhoro buhoro ibyo byago. Uwo mukino yawutangiye kuva akiri umwana muto, maze akomeza gutera intambwe igaragara mu rwego rwo hejuru, ku buryo kuva mu mwaka w’i 1980 kugera mu 1983 yari mu bakinnyi bakomeye ba Vital’o club y’i Bujumbura mu Burundi, naho kuva mu w’ i 1983 kugera mu 1984 yakiniye ikipe yitwa Prince Louis-Rwagasore, i bujumbura. Muri uwo mwaka, nibwo yaje mu Rwanda maze mu kwezi kwa 7 atangira gukina muri Kiyovu Sport kugera mu 1988. Hagati aho kandi, mu mwaka w’i 1985 yahamagawe bwa mbere gukinira ikipe y’igihugu “Amavubi” maze umukino we wa mbere ubahuza n’ikipe ya Uganda. Hassan igihe cyose yabaga akenewe, yakomeje gukinira Amavubi mu myaka ine yose yakurikiyeho, ndetse aba umwe mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mavubi no mu marushanwa anyuranye y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kubera ubuhanga buhanitse no kwitwara neza yakomeje kugaragaza Hassan yarushijeho gukundwa cyane mu Rwanda, maze amakipe yo mu mahanga atangira gushaka kumugura. Ntibyatinze kuko mu mpera z’uwo mwaka w’i 1988 yakoze amavalisi ye yerekeza mu gihugu cy’ububiligi aho ikipe yari mu cyiciro cya kabiri yitwa KFC Verbroedering Geel yari imutegereje, arayiyegurira ayikinamo imyaka 10 yose, ndetse kugeza nanubu nta wundi mukinnyi muri iyo kipe wari wagera kubyo Hassan yagezeho kuko yamaze imyaka 8 yose afite umuhigo kuko ariwe watsindaga ibitego byinshi (meilleur buteur de l’équipe), ndetse yaje no kubona igihembo cy’inkweto ya zahabu ihabwa umukinnyi watowe ko ari uwa mbere mu kwitangira no kugeza kuri byinshi ikipe ye. BY: KABAINNO ROURCE: ruhago-impitagihe/rw/umwirondoro-wa-bamwe-mu-bakinnyi-bimena-bo-hambere/
Posted on: Sat, 03 Aug 2013 08:11:36 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015