Urutonde rw’ibi byamamare icumi mu mupira w’amaguru rwakozwe - TopicsExpress



          

Urutonde rw’ibi byamamare icumi mu mupira w’amaguru rwakozwe hagendewe ku bushakashatsi butandukanye, harimo kureba ku kigereranyo cy’abakobwa bavuga ko bifuza gukundana n’ibyo byamamare, hagendewe kandi ku mubare w’abakobwa berura bakavuga ko abo bakinnyi ari beza ndetse hanagendewe ku matora n’ibisubizo byabajijwe abakobwa batandukanye ku byerekeye abakinnyi b’ibyamamare bareba bakababonaho uburanga buhebuje kurusha abandi. 10. Tim Cahill Uyu mukinnyi wimyaka 33 yamavuko akomoka mu gihugu cya Australia, akaba akina hagati mu kibuga mu ikipe ya New York Red Bulls. 9. Niko Kranjcar Uyu mukinnyi wimyaka 29 yamavuko, akomoka muri Croatia, akaba akinira ikipe ya Dynamo Kiev yo mu Burusiya. 8. Lionel Messi Uyu musore wimyaka 27 yamavuko, ni rutahizamu ukomeye cyane ukinira ikipe ya Barcelona ndetse akanakinira ikipe yigihugu cye akomokamo cya Argentine. kugeza ubu akaba anafatwa na bamwe nkumukinnyi wa mbere ku isi. 7. Iker Casillas Iker Casillas wimyaka 32 yamavuko, ni umuzamu ukomeye ukomoka mu gihugu cya Espagne, akaba kandi anafatira ikipe ya Real Madrid yo muri icyo gihugu, akaba anafite agahigo ko kuba Capitain wikipe ya Real Madrid nikipe yigihugu kandi ari umuzamu. 6. Mario Gomez Mario Gomez ni umukinnyi wimyaka 27 yamavuko ukomoka mu gihugu cyUbudage, akinira ikipe yigihugu cye ndetse akanakinira ikipe ya Fiorentina yo mu gihugu cyUbutaliyani. 5. Ricardo Kaka Ricardo Kaka ukomoka muri Brezil, ni umukinnyi rutahizamu wa Real Madrid ndetse akaba anakinira ikipe ye yigihugu, ubu akaba afite imyaka 31 yamavuko. 4. Gerard Pique Gerard Pique ukomoka muri Espagne, ni umukinnyi ukomeye wa Barcelona ndetse akaba anakinira ikipe ye yigihugu, ubu akaba afite imyaka 26 yamavuko. Gerard Piqué ni umukunzi wicyamamare muri muzika Shakira. 3. Cristiano Ronaldo Critiano Ronaldo ukomoka muri Portugal, ni umukinnyi rutahizamu wa Real Madrid ndetse akaba anakinira ikipe ye yigihugu anabereye capitain, ubu akaba afite imyaka 28 yamavuko. 2. David Beckham David Beckham ukomoka mu Bwongereza, yabaye umukinnyi ukomeye mu makipe menshi akomeye ku isi, iyo aherukamo ikaba ari Los Angeles Galaxy yo muri Amerika, naho ikipe yigihugu yanabereye Capitain yo akaba yararangije gusereramo. Ni umugabo wubatse washakanye nicyamamre muri muzika no mu bijyanye nimideri, ubu akaba afite imyaka 37 yamavuko. 1. Yoann Gourcuff Uyu ni umukinnyi ukomoka mu Bufaransa, ni umukinnyi ukina hagati wa ndetse akaba anakinira ikipe ye yigihugu, ubu akaba afite imyaka 27 yamavuko, ndetse anafatwa nkumukinnyi wumupira wamaguru ufite uburanga buhiga ubwabandi.
Posted on: Thu, 14 Nov 2013 05:22:13 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015