Utuntu nk’utu umugore wese utatwitondera twamusenyera N’ubwo - TopicsExpress



          

Utuntu nk’utu umugore wese utatwitondera twamusenyera N’ubwo aya makosa agaragara nk’aho ari mato cyane ariko akunda kubangamira abagabo cyane mu ngo zabo ku buryo hari n’ubwo igihe kigera bakananirwa kuyihanganira bakaba bafata imyanzuro itari myiza kandi bitari bikwiye cyane ko ari utuntu umuntu yakosora mu buryo bworoshye bigakunda. -Guteka bitinze Abagabo benshi ntibakunda umugore uteka bitinze cyane kuburyo amasaha yo kurya agera nta mafunguro araboneka cyangwa ugasanga arara atetse ijoro ryose kugeza ubwo umugabo arinda kujya mu buriri atararya, umugore akajya kumubyutsa yasinziriye ngo naze ku meza. Ibi rwose abagabo babifata nabi cyane. -Kutamenya gutegurira imyenda umugabo Iyo umugabo agiye kureba umwenda yambara akawubura kuko udatunganyije biramubabaza cyane kuko ibyo biba biri mu nshingano z’umugore. Si byiza rero ko umugabo ari we witunganyiriza imyenda kandi umugore ntacyo ari gukora keretse nibura iyo umugore afite ibindi ahugiyemo kandi umugabo na we abizi, ikindi guha umukozi inshingano zo gutegurira sebuja imyenda yambara si byiza na gato kandi byasenyera umugore. -Kubyuka udashashe uburiri Kutagirira uburiri isuku ni kimwe mu bituma umugabo areba nabi umugore we kuko nk’iyo akeneye kuruhuka akabura aho aryama biba ari ikibazo gikomeye, kuko bishobora gutuma abwira nabi umugore we dore ko nabyo ari inshingano z’umugore gutunganya icyumba cy’uburiri neza kandi igihe cyose. -Kutibwiriza Umugore aba agomba kumenya inshingano ze ntawe ugombye kumwibutsa. Iyo rero umugore ntacyo yitaho ahubwo umugabo akajya arinda kumwibutsa biba ari ikibazo kuko umugabo ageraho akarambirwa kandi burya urugo rwiza ni rumwe umugore yiyumva nka nyirurugo mu bijyanye na gahunda naho umugabo akiyumva nka nyirurugo mu bijyanye n’inshingano zikomeye mu rugo. -Ubunebwe Kugira umugore utagira ibakwe ku murimo bibabaza abagabo kuko hari byinshi bipfa kuko bitakozwe mu gihe cyabyo. Umugore nyamugore agomba gukorana umwete mu byo akora byose, aha ariko ntitwakwibagirwa n’ubunebwe abagore bamwe bashobora kugaragaza mu gihe cyo gutera akabariro, akumva ko yituriza umugabo agakora ibyo akora akarangiza akagenda, nyamara igikwiye ni uko muri icyo gikorwa buri wese yaharanira gushimisha undi kuburyo ibyishimo babisangira kandi ntihagire uvunisha undi. Umugore ukeneye kubaka agomba kwirinda akantu ako ari ko kose katuma umugabo amureba nabi ndetse byaba ari n’ingeso akagerageza kubyikuramo akoresheje uburyo bwose bushoboka kugira ngo umugabo atazagira umujinya bikaba byabatandukanya. jebin sunny
Posted on: Thu, 03 Oct 2013 20:23:27 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015