Uyu mu mgoroba tubararikiye gukurikirana no gutanga ibitekerezo mu - TopicsExpress



          

Uyu mu mgoroba tubararikiye gukurikirana no gutanga ibitekerezo mu kiganiro kirahita en direct: Insanyamatsiko: isesengura ry’ikiganiro n’Abanyamakuru Perezida Kagame yagiranye ejo tariki 15/10/2013 n’abanyamakuru mu Rugwiro. Turaza kugira icyo tunavuga ku bayobozi biswe aba kaminuza imwe yashyizweho mu Rwanda. Tanga ibitekerezo byawe ku rubuga rwacu rwa facebook, kuri email: ijwiryademokarasi@gmail mushobora no guhamagara kuri skype Ijwi Rya Demokarasi bitambuke mu kiganiro hagati. Indi nkuru nziza twababwira nuko ubu Radiyo Ijwi Rya Demokarasi mushobora kuyumva amasaha 24/24 iminsi 7/7. Mu minsi iri mbere turaba twabashije kubashyiriraho link ku rubuga ibageza ku biganiro by’ingenzi byahise. Umurongo twihaye ni UKWIGISHA KANDI DUHA IJAMBO BURI WESE (cyane cyane abimwe ijambo mu Rwatubyaye). Ntawe tuzahatira gufata ijambo mu gihe atabishaka. Dutanga IBIGANIRO, nAMAKURU atuma ABENEGIHUGU bamenya uburenganzira bwabo hagamijwe kuzamura imyumvire yabo ku bibazo byugarije igihugu cyacu nAkarere kose kIbiyaga Bigari kugirango bitabire kugira uruhare mu mpinduramatwara igamije kuzana Demokarasi mu gihugu cyacu u Rwanda dukunda. Nta gusebannya, nta namatiku, nta gasuzuguro, tuganira mu bwubahane. Uyu mushinga wa radiyo ni muremure kuko twifuza kuzafungura Radiyo ifite ingufu kurushaho yumvikanira mu Rwanda no mu bihugu bidukikije, Abenegihugu bo mu byaro bakadukurikira bakoresheje amaradiyo yabo asanzwe yo mu ngo, mu modoka no kuri za telefoni zabo. Gusa kugera uyu munsi ubushobozi ntiburaboneka! Mu gihe tutaragera ku bushobozi bwamafaranga akenewe (atanakanganye cyane nkuko byenshi babitekereza) tuzaba dutambutsa ibiganiro kuri internet ari nako turushaho tumenyera uyu mwuga witangazamakuru. Ku bafite amatsiko yaho dukorera: studio zacu ziri mu bihugu bikikije u Rwanda tukagira nindi studio ku mugabane wUburayi Uwagira icyo yadufasha mu guteza imbere uyu mushinga yatwandikira kuri facebook yacu cyangwa kuri email ijwiryademokarasi@gmail tukamubwira inzira bicamo. Muryoherwe nibiganiro bya Radiyo Ijwi Rya Demokarasi
Posted on: Wed, 16 Oct 2013 15:18:41 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015