Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 47 mu byumweru bigize umwaka - TopicsExpress



          

Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 47 mu byumweru bigize umwaka tariki 19 ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 323 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 42 ngo umwaka urangire. Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi: 1493: Tariki 18 ugushyingo nibwo Christopher Columbus yageze ku kirwa cyo ku mugabane wa Amerika, uyu munsi yacyise izina rya San Juan Bautista, kikaba cyaraje guhindurirwa izina kikitwa Puerto Rico. 1942: Umwami Mutesa II yimitswe nk’umwami wa 35 akaba ari nawe mwami wa nyuma wategetse ubwami bwa Buganda, mbere y’uko ingoma ya cyami isenyuka. 1946: Ibihugu bya Afghanistan, Iceland na Swede byinjiye mu muryango w’abibumbye. 1959: Uruganda rukora imodoka rwa Ford Motor Company rwatangaje ko ruhagaritse ikorwa ry’imodoka za Edsel bitewen’uko zitari zikunzwe. 1969: Mu cyogajuru cya Apollo 12, Pete Conrad na Alan Bean bageze ku kwezi baba abandi bantu ba 2 nyuma ya Armstrong na mugenzi we bari bagiye muri Apollo 11 mu kugera ku kwezi. 1969: Umukinnyi w’igihangange w’umunyabrazil Pele, yujuje ibitego 1000 atsinze. 1985: Mu gihe cy’intambara y’ubutita, kuva intambara y’isi ya 2 yarangira, perezida wa Amerika Ronald Reagan na perezida w’uburusiya Mikhail Gorbachev bahuriye bwa mbere mu mujyi wa Geneve mu busuwisi. Abantu bavutse uyu munsi: 1805: Ferdinand de Lesseps, umudipolomate akaba n’umwubatsi w’umufaransa akaba ariwe wakoze umuyoboro wa Suez mu misiri nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1894. 1831: James A. Garfield, perezida wa 20 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1881. 1877: Giuseppe Volpi, umushoramari akaba n’umunyapolitiki w’umutaliyani, akaba ariwe washinze iserukiramuco rya sinema rya Venice nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1947. 1942: Calvin Klein, umuhanzi w’imyambaro w’umunyamerika akaba ariwe washinze uruganda rukora imyenda rwa Calvin Klein Inc (rukaba runakora imyenda ya Calvin Klein) nibwo yavutse. 1965: Laurent Blanc, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse. 1975: Toby Bailey, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse. 1975: Sushmita Sen, umunyamideli akaba n’umukinnyi w’umuhinde, akaba yarabaye nyampinga w’isi mu 1994 nibwo yavutse. 1976: Jack Dorsey, umushoramari w’umunyamerika akaba ari mu bashinze urubuga nkoranyambaga rwa Twitter nibwo yavutse. 1979: Leam Richardson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse. 1981: Marcus Banks, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse. 1985: Chris Eagles, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse. 1986: Jeannie Ortega, umuririmbyikazi, umukinnyikazi wa film akaba n’umubyinnyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse. 1989: Tyga, umuraperi w’umunyamerika akaba abarizwa mu itsinda rya Young Money Cash Money nibwo yavutse. 1990: Benedikt Schmid, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse. 1993: Suso, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse. 1994: Ibrahima Mbaye, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyasenegal nibwo yavutse. Abantu bitabye Imana uyu munsi: 1985: Stepin Fetchit, umukinnyi wa film akaba yari n’umubyinnyi w’umunyamerika, uyu niwe mwirabura wa mbere wamenyekanye muri sinema ya Amerika (Hollywood) ndetse akabasha guhabwa n’ibihembo muri sinema yitabye Imana ku myaka 78 y’amavuko. 2007: Dick Wilson, umukinnyi wa film w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 91 y’amavuko. Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi: Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abagabo, ariko ukaba wizihizwa mu bihugu bimwe nka Australia, Canada, Ghana, Hungary, India, Ireland, Jamaica, Malta, Singapore, Afurika y’epfo, Trinidad and Tobago, ubwiongereza ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu munsi kandi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero (World Toilet Day).
Posted on: Tue, 19 Nov 2013 13:11:40 +0000

Trending Topics



ht:30px;">
POEA WATCH!! BANTAYAN HO NATIN ANG POEA!! POEA CANCELLED THE
Kyoku Earth Body Lotion for Men, 8.45 Fluid Ounce I can
As per a leading daily, producer Aditya Chopra is quite miffed
I am going to build up a hothouse. Before building it, Id

Recently Viewed Topics




© 2015