Uyu musore, benshi bamushinja kwirata no kwiyemera cyane, ariko - TopicsExpress



          

Uyu musore, benshi bamushinja kwirata no kwiyemera cyane, ariko abandi bamuzi neza, bavuga ko ari umuntu mwiza. Christiano Ronaldo igikorwa yakoreye uyu musore gishobora kudahabwa agaciro kuko atari umuthamagjwe nurukiko ngwabe umutangabuhamya , ariko byagaragaje ko ari umuntu mwiza. Byagenze gute? Mbere yuko iyi season itangira ikipe ya Real Madrid yagiye mu mikino ya Pre- season muri Amerika, mu mukino wayihuje na Chelsea muribuka ko hari umusore wasimbukiye mu kibuga, agahobera Ronaldo, bakamarana nkumunota bavugana, nyuma akaza gusohorwa mu kibuga. Uyu muhungu yitwa Ronald Gjoka, ariko ibintu ntago byaje kumugendekera neza, kuko afite ibibazo ko ashobora kwirukanwa ku butaka bwAmerika, bikamuviramo gutakaza amasomo ye, aho yiga muri Kaminuza, kubera kiriya gikorwa yakoze. Cristiano Ronaldo amaze kubyunva, yicaye yandikira ibaruwa umucamanza uburanisha iki kirego, ngwarebe ko hari icyo yafasha uriya musore ukomoka ku mwarabu numunyacanada. Ibaruwa Marca yashyize ahagaragara ivuga ko Ronaldo yandikiye umucamanza, ni iyi: Amazina yanjye ni Cristiano Ronaldo, ndi umukinnyi wa Real Madrid. Nakiniraga umukino kuri sitade ya Sun Life, igihe umufana yinjiraga mu kibuga. Amazina ye ni Ronald Gjoka, akaba umunyeshuli ukiri muto. Twarahoberanye, tunaganiraho gatoya, mbere yuko abashinzwe umutekano baza bakamusohora hanze y’ikibuga. Ntago yigeze atera amahane na gato. Ikindi kandi, ntago yashatse guteza umutekano mucye, abonye abashinzwe umutekano bahageze. Nanvishe ko yemeye icyaha yakoze, ndetse akunva ko byateza umutekano mucye. Uyu mwana w’umusore w’imyaka 20, wakuze adafite se umurera, yarezwe na nyina w’umupfakazi gusa. Akurikirana amasomo ye kuri Beach State Community College muri Floride, ku mfashanyo ihabwa abanyeshuli batifashije batari abo muri Amerika. Binteye impungenge cyane, kuko ashobora kugirana ibibazo bikomeye n’abashinzwe abinjira n’abasohoka ndetse no kuri Kaminuza yigamo, igihe cyose ibihano mwamufatiye bitakurwaho. Yahise ajyanwa muri gasho iri inyuma ya sitade, ahafungirwa umunsi ni gice. Nunvishe ko kuri uyu wa mbere yitabye urukiko aherekejwe n’umwunganizi mu mategeko, ariko ubusabe bwa bo, butahawe agaciro mu rukiko. Ndunva neza aho muhagaze n’akamaro ko gakanyaza amategeko. Gusa ndabasaba nshikamye rwose ngo mwongere mubyigeho, mube mwamuhanaguraho ibyaha 2 mushinja uyu musore. Nzababara bikomeye kubona uyu mwana azira iri kosa yakoze (Kuza guhobera Ronaldo). Mu by’ukuri afite ejo hazaza heza, ariko sinifuza ko byose byahinduka umuyongo, kubera icyemezo yafatirwa. Ni ba hari ibibazo mufite, ndabasaba rwose ko mwampamagara ako kanya, nzahita ni taba. Ibihe byiza,,,Christi ano Ronaldo. Uyu musore witwa Ronald, avuga ko yabonye umuntu wa mbere akunda, akunva atakwihangana, ni ko gusimbuka akajya kumuhobera, gusa bishobora kumuviramo kwirukanwa ku ishuli no muri Amerika. Ese Ronaldo, ubusabe bwe buzahabwa agaciro? Gusa yagaragaje jeste nziza, ashaka ku defanda uyu musore. Wabivugaho iki wowe? Kora share nabandi batubwire.
Posted on: Wed, 24 Sep 2014 08:35:10 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015