WARUZIKO: 1. Ronaldinho bwa mbere agirana ikiganiro - TopicsExpress



          

WARUZIKO: 1. Ronaldinho bwa mbere agirana ikiganiro nabanyamakuru yari afite imyaka 13, icyo gihe ikipe ye yari yatsinze ibitego 23-0 byose ari we wabitsinze. 2. Ikinyuranyo kiri hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo ni iminsi 869 (C7 arusha Messi) numwana wa Cristiano arusha uwa Messi iminsi nkiyo 869. 3 Arsene Wenger yaguze Anelka,Overmas,Emmanuel Petit,Thierry Henry,Patrick Vieira,Cesc Fabregas,Van Persie,Toure,Adebayor na Nasri bose hamwe kuri £42m zingana nizo yaguze Ozil ari umwe abagurisha £206m (Arsene Wenger ni umucuruzi mwiza). 4. Zidane ntiyigeze ararira na rimwe mu gihe cyose yakinnye umupira wamaguru. 5. Cristiano yirukanywe ku ishuri ageze mu mwaka wa kane wamashuri abanza nyuma yo kuvusha umwarimu amaraso amukubise intebe mu mutwe amuziza ko yamucyuriye ko umuryango wabo ari abakene, ahita ajya ku muhanda akina ruhago, aheruka gukandagira mu ishuri icyo gihe. 6. Cristiano Ronaldo nta tatooage nimwe agira ku mubiri we kuko buri mezi atandatu atanga amaraso kdi iyo ufite tatoo ntiwemererwa gutanga amaraso , 7. Real madrid ikimara kugura James Rodriguez kuri £60m uwo munsi yaraye agurishije imyenda ye igera ku 50.000 , mu gihe Nicklas Bendtner akigurwa muri Juventus hashize umwaka nta mwenda we numwe uguzwe. 8. Louis Van Gaal yirukanywe na Barcelona muri 2003 nyuma yuko iyi kipe yarangirije ku mwanya wa 17 irusha iya 18 yamanutse amanota 3 gusa (Ese byaba no kuri Manchaster united uyu mwaka? Dutegereze). 9. Bunley guhera mu mwaka w1882 yakoresheje £45m ku isoko ryo kugura abakinnyi mu gihe Manchester united mu cyumweru gishize gusa yakoresheje agera kuri £59.7m. 10. Van Gaal na David Moyes bigiye mu ishuri rimwe ryubutoza ryigisha agashami ka tactical management. Ni akahe kagutangaje cyane?
Posted on: Mon, 01 Sep 2014 23:30:00 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015