WDA irateganya gufungura ishuri ry’abatekinisiye b’amaradiyo - TopicsExpress



          

WDA irateganya gufungura ishuri ry’abatekinisiye b’amaradiyo na televiziyo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyi ngiro (WDA) kirateganya gutangiza ishuri ryigisha abatekinisiye ku mikorere y’amaradiyo na televisiyo(telecommunication) nyuma yo gusanga ukwiyongera kw’amaradiyo ndetse na za televisiyo mu Rwanda bitajyana n’abatekinisiye bayakoraho. Mu nama y’umunsi umwe yahuje huje abakozi ba WDA, ab’Ikigo Gishinzwe Kugenzura Inzego zImirimo Ifitiye Igihugu Akamaro mu Rwanda (RURA) ndetse n’abatekinisiye b’amaradiyo na televisiyo bikorera mu gihugu kuri uyu wa Kabiri, harebewe hamwe hamwe uburyo icyuho cy’abatekinisiye kiri mu maradiyo na televisiyo cyavaho kuko usanga “nk’umutekinisiye umwe akorera amaradiyo 10mu gihe atabonetse radiyo zimwe zikaba zihagaze gukora.” Ibibazo bigaragazwa na RURA ku bushobozi buke bw’abatekinisiye b’amaradiyo ni ukwivanga kw’imirongo amaradiyo avugiraho (frequence) ku buryo hari n’azamuka akarenga aho yagenewe agakoresha imiyoboro y’indege, abatwaye indege aho kumvikana n’ababayobora ku kibuga bakiyumvira indirimbo z’amaradiyo.
Posted on: Tue, 13 Jan 2015 15:57:13 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015