Wari uzi ko iyo uryamanye n’ umuhungu akigutereta ahita aguca - TopicsExpress



          

Wari uzi ko iyo uryamanye n’ umuhungu akigutereta ahita aguca amazi? Umuhungu ashobora kuba akunda uburyo usa n’ uko uteye, akumva mwakorana imibonano mpuzabitsina, igihe umaze kumwemerera ko ibyo yifuza abigeraho azahita yumva ko yagufashe kandi nta kindi kigomba kwiyongeraho uretse kuryamana nawe gusa. Nuramuka rero utangiye kugenda ugabanya uburyo wamwitwaragaho uzabona umubano wanyu ugenda uyoyoka gahoro gahoro, ukaba wumva rero ko nta mpamvu yo guhubukira kuba wahita uryamana n’ umusore urimo kugutereta. 1. Iyo wihutiye gukorana imibonano mpuzabitsina n’ umuhungu arimo kugutereta ahita abonako uri umuntu woroheje Iyo ubimwemereye hakiri kare ngo agaciro yaguhaga kagenda gashira ndetse n’ uburyo yakubahaga bikagenda bigabanuka, mu gihe nyamara iyo mugitangira guteretana aba yarakubwiye ko azakubaha igihe cyose, ariko mu gihe kiriya gikorwa gihise kiba mu buryo bwihuse, uburyo yakubahagamo butangira kugenda bugabanuka umunota ku munota. 2. Niba ushaka kubaka umubano ukomeye ntuzite cyane ku byo umuhungu mukundana agushakaho Ikintu ugomba gukora igihe umuhungu agutereta, ni ukubanza ukamumenya neza, ukamenya imyitwarire ye ndetse ukanamenya niba agukunda by’ ukuri, ubundi ibindi bikaza nyuma. Ugomba nawe kwisuzuma ukabanza ukareba niba ntacyo byakubangamiraho igihe waramuka uryamanye n’ umuhungu urimo kugutereta hakiri kare. Ugomba kubanza ukabitekerezaho hanyuma ibyo uzatekereza nibyo bizakubwira niba koko mugomba gukorana imibonano mpuzabitsina mu gihe cya vuba cyangwa niba uzabanza ugategereza. Ahangaha ushobora gufata umwanzuro ukavuga uti: “Nzaryamana nawe maze kumumenya, hashize amezi macye cyangwa se twaramaze kurushinga.” 3. Iyo bibaye hakiri kare Iyo uryamanye n’ umuhungu mukundana hakiri kare, hari gihe utabona ibintu agukorera, ahubwo ukibonera uburyo ameze mu buriri. Niwemerera umuhungu ko mukorana imibonano hakiri kare, uzamenye ko urukundo rwanyu rushobora kurangirira aho Iyo wihutiye gukorana imibonano mpuzabitsina n’ umuhungu mugiteretana, hari igihe uhita utangira guhindura uko wamubonaga, aho kumubona nk’ umuntu mukundana ugomba kukwitaho mu buzima bwa buri munsi, ahubwo ukamubonamo undi mu muntu igihe uzaba umeze gutyo umubano wanyu ntaho uzagera. Ibintu byo gukora imibonano mpuzabitsina si ibyo guhubukirwa, ahubwo bisaba kubanza kwitonda, ugashyiramo ubushishozi. Nutekereza ukumva ari ngombwa ko uryamana n’ umuhungu mukunda uzemere, ariko ibyiza ni uko yagutegereza Umusore nakubwira yumva igihe cyageze ngo muryamane wowe uzajye umwihorera, ntiwite ku byo akubwira, ahubwo nawe utekereze ufate icyemezo kikunyuze kuko kugendera ku byifuzo n’ ibyiyumvo bye gusa bishobora kugukoresha ibintu udashaka. Niba ari umuhungu ugukunda by’ ukuri azakomeza agutegereze.
Posted on: Sun, 11 Aug 2013 15:40:24 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015