Wari uziko ibara ukunda rifite icyo risobanuye ku buzima - TopicsExpress



          

Wari uziko ibara ukunda rifite icyo risobanuye ku buzima bwawe? Umweru: Abahanga bavuga ko ibara ry’umweru ryerekana umuntu w’inyanga mugayo, kandi wicisha bugufi. Ibara ry’umweru kandi rifite cyane aho rihuriye n’ubwana. Iyo umuntu ugeze mu zabukuru akunda cyane ibara ry’umweru, burya aba yunva yasubira mu bihe by’ubuto bwe, akongera agasubirana itoto nkiryo yahoranye. Abakunda umweru kandi ngo baba bumva bakiberaho mu buzima bworoshye. Umutuku: Ibara ritukura ryerekana imbaraga, n’ubuzima. Abantu bakunda ibara ritukura akenshi usanga bafite imbaraga, kandi bashaka kubaho cyane. Usanga kandi ari abantu bakunda kwiyemeza ikintu kandi bakakigeraho, kandi bafite icyizere cy’ejo hazaza. Iribara abarikunda kandi usanga baba bashaka ko ibintu bihora bihinduka buri munsi. Usanga abantu bakunda umutuku ibintu byabo babivugira aho nta nzika bagira, kandi bakunda kubaho neza. Igitaka: Ibara ry’igitaka cyangwa Maroon mu ndimi z’amahanga, umuntu urikunda usanga afite igikundiro kandi akunda gutanga. Abantu barikunda kandi usanga baragize ibibazo mu buzima, Ariko bakabasha kubivamo neza. Ryerekana nanone umuntu ufite ikinyabupfura, kubera ubuzima buruhije aba yaraciyemo, ariko akaba yarabyigiyemo byinshi byatumye amenya ubwenge. Bene aba bantu ngo bakunda ibara ry’igitaka cyangwa ikigina cyane mu buzima bwabo. Iroza: Ibara ry’iroza rigaragaza imyitwarire y’umuntu utuje, kandi rikaba ikimenyetso cy’urukundo n’urugwiro bitagabanyije na gato. Abakobwa bakunda iroza bavamo aba mama beza, bakunda kubaho mu mutekano. Abakunda iri bara kandi ngo baba bashaka ko bakundwa, bitabwaho, kandi bakabungabungirwa umutekano n’abakunzi babo. Bakunda rero kuba bitonze kandi bagaragara neza mu bandi. Orange: Iri bara risa nk’urubuto rw’ironji risobanura ibintu by’igiciro, itoto, imbaraga, amatsiko n’ibyishimo. Abantu bakunda iri bara, usanga bakunda gusetsa, bahora bishimye, kandi bakundwa n’abantu benshi. Usanga aba bantu bakunda kugira utunyanga twinshi na bagenzi babo,ariko muri rusange baba ari abana beza. Umuhondo: ibara ry’umuhondo risobanura ubuzima bwiza, ubuhanga, no gutekereza. Abantu bakunda iri bara usanga batekereza cyane kandi bahora bashaka icyabateza imbere, ntibicare hamwe. Aba bantu usanga kandi ari abanyabwenge, bahora bafite ibitekerezo bizima kandi byubaka. Usanga buri gihe batemera kuyobora kuko baba bashaka gutekereza batuje. Icyatsi kibisi: ibara ry’icyatsi kibisi risobanura icyizere, ibyishimo, umutekano, ibintu bishya, n’amahoro. Abantu barikunda rero bakunda kuba bitonze kandi ari abanykuri, intanga rugero, kandi bakunda kwicisha bugufi kandi baba basobanutse bifitiye n’icyizere. Ubururu: ibara ry’ubururu risobanura umunyamahoro, umutuzo, urugwiro, ishyaka, kwisuzuma, gushobora no gutsimbarara. Abantu bakunda ubururu usanga bihangana, bagira umutima nama kandi ari abanyamurava. Bakunda ko abantu bishimira imyitwarire yabo ituje kandi irimo ubwenge. Aba bantu kandi bakunda kuba abizerwa, ariko ntibakunda ibintu bidasobanutse, ku buryo usanga bigengesera ku bintu byose, ariko ntibakunde abantu bashyanuka. Purple: iri bara rijya gusa na move risobanura umunyabwenge, umuntu kubwe, umwe rukumbi, cyangwa umwihariko. Abantu bakunda iri bara usanga bakunda gutegeka, kutavugirwamo, kandi bagakunda ubugeni. Ubona nta kintu bihanganira, kandi ntampuhwe bagira. Ikijuju: ibara ry’ikijuju risobanura amakenga, guhuza imigambi, abantu bakunda iri bara usanga bakunda amahoro, bitonze, kandi bakora cyane badategereje inyungu. Aba bantu bashobora kugira imikoranire myiza kandi bagakunda umurimo. Umukara: ibara ryirabura risobanura kwigirira icyizere, gutungurana, ndetse n’amayobera. Abantu bakunda umukara usanga bahora batungurana, kandi bahorana intego kubyo bakora. Rimwe na rimwe badakunda kugaragaza ibitekerezo byabo, kandi uko bagaragara bitandukanye n’ibyo batekereza. Niba hari amabara wakundaga ariko utazi impanvu uyakunda, usuzume imyitwarire ushobora gusanga hari uko witwara bijyanye n’ibara ukunda mu buzima bwawe bwa burimunsi.
Posted on: Tue, 20 Aug 2013 19:31:33 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015