amakuru ya saa mbiri zumugoroba tariki 25 Ugushyingo, 2014. mu - TopicsExpress



          

amakuru ya saa mbiri zumugoroba tariki 25 Ugushyingo, 2014. mu Rwanda 1.Bamwe mu baturage baravuga ko mu gihe bagiye kwivuza bagahabwa imiti y’ igihe kirekire, hari abumva batangiye koroherwa bagahita bayihagarika. 2.Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Ugushyingo 2014, mu mudugudu wa Remera, Akagari ka Buvumu, umurenge wa Mukura ho mu karere ka Huye,Uwitwa Bizimana Emmanuel yishe uwitwa Ntawuzumunsi Jean Paulo, bapfuye umugore. 3.Kuri uyu wa kabiri urukiko rw’ibanze rwa Ngoma mu karere ka Huye rwaburanishije urubanza ruregwamo umukobwa uherutse gukora ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye. Akurikiranweho icyaha cyo kwiyohereza ubutumwa butera ubwoba, yarangiza akarega bagenzi be bigana ko aribo bamutera ubwoba ko bazamwica. hanze yu Rwanda 1.Nigeria: abagore babiri b’ Abiyahuzi biturikirijeho ibisasu bahitana abantu 60 mu mujyaruguru y’iki gihugu ahitwa Maiduguri. 2.USA: Imyigaragambyo ngo yabaye mibi kuko urubyiruko rwigaragambya muri leta ya Missouri mu mu jyiwa Fergurson rwasahuye amaduka, rutwika imodoka ndetse n’amazu, bitewe n’umupolisi wishe umwirabura Micheal Brown mu kwezi kwa munani, urukiko ruvuga ko atazakurikiranwa. ni hamwe na Pauline MUKARURANGWA,.
Posted on: Tue, 25 Nov 2014 17:33:39 +0000

Trending Topics




© 2015