muhanzi Riderman (Ifoto/ Ububiko)Ikinyamakuru Izuba Rirashe - TopicsExpress



          

muhanzi Riderman (Ifoto/ Ububiko)Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyaganiriye naGatsinzi Emery uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman, atangaza amateka yamuranze akiri muto, uko yinjiye muri muzika, uko yakiriye intsinzu ye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS3) n’ibyo amaze kugeraho.Amazina: Gatsinzi EmeryAzina ry’ubuhanzi: RidermanUmwaka w’amavuko: 1987Aho yavukiye: Umujyi wa KigaliAho abarizwa: Umujyi wa KigaliIrangamimerere:IngaraguIcyo akunda: UmuzikiIcyo yanga: AkarenganeInjya akoresha:Rap (Hip-Hop)Icyamushimishije: Gutsinda PGGSSIcyamubabaje: Jenoside yakorewe Abatutsimu Rwanda.Ubutumwa atanga: Gushimira abagize uruhare mu ntsinzi ye ya PGGSS3.Izuba Rirashe (I R)Riderman(R)IR: Watangiye muzika ryari?R: Mu mwaka wa 2006IR: Inganzo uyikomora kuri nde?R: Ntawe, ni impano yanjyeIR: Haba hari undi muntu w’umuhanzi mu muryango wawe?R: Ntawe, gusa mama yaririmbaga muri KiliziyaIR: Vuga zimwe mu ndirimbo zaweR: Rutenderi, Umwana w’umuhanda, Rusake, Igitangaza n’izindi.IR: Inyana ya Rap ubona ufatwa ite mu Rwanda?R: Mbere abantu bakuru bayifata nk’injyana y’ibirara, ariko uko bagenda basobanukirwa bamenye ko ari nziza ifite n’imbaraga mu gutanga ubutumwa bwubaka.IR: Ni iki umaze kugeraho kuva watangira ubuhanzi?R: Ni byinshi, bimwe muri byo hari indirimbo zitandukanye maze gusohora, natwaye ibikombe bitandukanye, mfite na studio itunganya indirimbo yitwaIbisumizi.IR: Vuga imikorere ya Studio Ibisumizi muri makeR: Mu Bisumizi tuba dufite abahanzi dutunganyiriza indirimbo mu buryo bw’amasezerano bitewe n’igihe twumvikanyeho, hari n’abakiriya bazana indirimbo imwe cyangwa ebyiri, ariko bazaigihe bashakiye.IR: Ni ibihe bitaramo bikomeye waba waritabiriye?R: Ibitaramo bikomeye nitabiriye navuga nk’ibyagiye bicurangamo abahanzi b’ibyamamare nka Sean Paul, Kofi Olomide, Brick na Lac na Elephant Man.IR: Ni ibihe bihe byiza wagize mu muziki?R: Ni byinsi, ariko icy’ingenzi ni intsinzi yanjye muri PGGSS 3IR: Iyo ntsinzi uyikesha nde?R: Imana ni yo ya mbere, kuko ari yo inshoboza byose, abafana banjye, umuryango, inshuti n’abandi bajyanama ngenda mpura nabo.IR: Nyuma yo kubona izina rya Superstar” uzitwara ute”R: Nzakomeza gukora nshyizeho umwete, mbane neza n’abo nsanzwe mbana nabo, kandi nzakomeza guharanira icyateza Rap imbere mu gihe cyose nzaba nkiri umuhanzi.IR: Ni ayahe marushanwa yandi waba waratsinze?R: Mu mwaka wa 2011, nengukanye intsinzimu marushanwa ya Salax Awards”, ubundi, mpabwa n’igihembo cy’umuraperi mwiza muri yitwa Kora Awards”IR: Wumva uzakomeza muzika?R: Yego, kuko ni impano Imana yampaye, numva ntazareka kuyibyaza umusaruroIR: Ese hari ibikorwa by’urukundo waba warateganyije mu mafaranga watsindiye?R: Ndabiteganya, nimara kuruhuka nzatangira kubishyira mu bikorwa.IR: Ubona ute muzika yo mu Rwanda?R: Iragenda yunguka ibishya, muri make iratera imbere n’ubwo hari ibikibura.IR: Ni izihe mbogamizi ziri mu muziki nyarwanda?R: Haracyari ikibazo cy’ubushobozi buke mu bahanzi.IR: Ni iki cyakorwa kugira ibyo bibazo bikemuke?R: Abaterankunga n’abashoramari bitaye ku bahanzi muzika yatera imbere?IR: Ese ubona muzika yo mu Rwanda ifite umwimerere?R: Si ku bahanzi bose, hari abakora muzika y’umwimere, abandi ntibarasobanukirwa neza.IR: Ese ubona biterwa n’iki?R: Hari abahanzi bajya mu muziki bishakiraamaramuko ntibite ku butumwa batanga.IR: Abakora ibyo wabagira iyihe nama?R: Bite ku butumwa bufitiye akamaro abumva indirimbo zabo, amafaranga aza nyuma.IR: Nk’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, uzagira uruhe ruhare mu iterambere rya muzika?R: Nzakomeza gukorana imbaraga, kandi mu bushobozi mfite nzagerageza kuzamura abahanzi bafite impano, ariko badafite ubushobozi bwo kujya muri Studio.IR: Ni abahe bahanzi ukunda?R: Mu Rwanda nkunda Bull Dog, King Jamesna Mani Martin. Hanze ni Lil Wayne na Diams.IR: Abo bahanzi ubakundira iki?R: Baririmba neza, mbona bazi umuziki.IR: Waba barageze ku ntebe y’ishuri?R: YegoIR: Vuga aho wagiye wigaR: Amashuri abanza nayigiye ku kigo cya Kabusunzu, ayisumbuye ni kuri St André i Nyamirambo, imyaka ibiri niga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ubu ndi kwiga mu ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo n’Amahoteli (RTUC)IR: Ufite ababyeyi?R: NdabafiteIR: Wavuga amazina yabo?R: Data yitwa Rukwavu Etienne, mama ni Kantetere PeruthIR: Uvukana n’abana bangahe?R: Mvuka mu muryango w’abana 5, ndi imfura.IR: Ni ubuhe bwoko bw’imyenda ukunda kwambara?R: Ni PolloIR: Inkweto?R: Nkunda inkweto zimeze nka bote (Boots), na Timber”IR: Ni ryari wambara ukumva ko uberewe?R: Iyo nambaye ipantalo y’ikoboyi, umupirautanyegereye, inkweto zo mu bwoko navuze, isaha, impeta zirenze imwe, ingofero kandi nkitera n’umubavu (Parfaim.IR: Usohokera he?R: Kuri Sun City Hotel na Mount Kigali HotelIR: Unywa iki?R: Primus ishyushyeIR: Ukunda kurya iki?R: Umuceli n’ibishyimboIR: Uretse umuziki ni iki kigushimisha?R: Kureba filimi no gukina Biyari (Billard)IR: Gira ubutumwa utangaR: Ndabanza gushimira buri wese wagise uruhare ku ntsinzi yanjye muri PGGSS 3. Ikindi navuga ni uko nsezeranya abafana banjye kutazabatenguha kandi nsaba bagenzi banjye b’abahanzi guharanira icyabateza imbere.
Posted on: Fri, 09 Jan 2015 10:56:05 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015