ntaherezo season 1 episode 12 duherukana didier ageze kuri - TopicsExpress



          

ntaherezo season 1 episode 12 duherukana didier ageze kuri hotel diane na tom bacumbitsemo. Ese baje kubonana? dukomeze, didier ageze kuri reception abaza uwo ashaka, gusa bamubwira ko amasaha yarenze, ko bumaze kwira kandi ntago bazi icyo amushakira, bamubaza aho aturutse, avuga ko aturutse kure, nawe yanga kubabwira. ariko mubyukuri impamvu bamwangiye, nuko diane yatanze itegeko ryuko umuntu uzongera kuza kumureba bakabona batamuzi ntibazamwemerere ko yinjira, bitewe nuko bakeka ko armando isaha nisaha yakongera akabatera, didier umujinya uramwica gusa abona ntacyo yabikoraho, aritahira (asubira kwa armando) tugaruke kuri diane na tom, baracyicaye, baganira, tom: diane buriya didier mwari mubanye mute? ko nabonye agira amahane cyane. diane: tom ntakubeshye nge na didier, twabagaho ku miguruko gusa, buri umwe agenda ukwe, gusa twahuraga muri weekend ambwira ngo dusohokane, cyangwa ngo tujye muruzinduko, gusa ikintu twahoraga dupha nuko yafuhaga birengeje urugero. yumvaga ko atagomba kumbonana nundi muhungu, kandi nge nabaga mbizi ko anca inyuma, gusa nkanga kubimubwira kugirango umujinya we utabyuka. tom: nonese mubyukuri waramukundaga? diane: naba nkubeshye , gusa nigeze kumukunda tukimenyana ariko maze kumenya ingeso ze yatangiye kugenda amvamo buhoro buhoro kugeza ubwo ubu ntagishaka kumureba bitewe nibyo yadukoreye kukibuga cyindege. tom: diane ongera umpobere. Diane ntiyazuyaza arabikora, tom: niteguye kugukiza ako kababaro kose watewe na didier, diane nawe yumvaga ari muyindi si, bitewe nibyo tom yari ari kumubwira. tugaruke mu rwanda mama diane yageze murugo, kevin na barumuna be barishima cyane! kevin: mammy wari waragiye kubahe, uzi ukuntu twari tugukumbuye! Mama : mwihangane bana ba, ubu naje, kandi sinzongera kubasiga, kevin: uzi ukuntu kevine yirirwaga arira nange bikantera agahinda! maze tukanga kurya. mama: ngaho mwihangane mumpe imbabazi, kandi ejo tuzajya gutembera muri simba, maze mbagurire utuntu twiza. kevine: mama nange nkumbuye daddy, mama: ihangane bazaza vuba! Ngaho muze mwese mbaterure. abana baramwishimira, mbese ubona ari ibintu bishimishije. tugaruke kwishuri ahari danny,elyse,nadine,nadia nkuko biganaga. danny: ariko se gutoroka kwa didier murabibona mute? nadia: nge numiwe, uriya muhungu amafuti akomeje gukora, ni bwoko ki? elyse: oya nge siniyumvisha ukuntu yacitse abashinzwe umutekano akanabasha gusimbuka kiriya gipangu cya gereza nukuntu ari kirekire. danny: ewe ni amayobera, ko ngo niwabo nababajije se bakambwira ngo ntawe ,nabo babyumvise gutyo, yewe nagerageje guhamagara na olivia bakundaga gukururukana we ambwira ko atabizi ari uganda. tugaruke kuri diane na tom. byarinze aho bigera saa sita zijoro bakicaye bari kwiganirira. diane: cherie reka nge kuryama bwije, uziko saa sita zageze! tom: niyo byagera samunani , cyane ko nshimiskwa nokukubona iruhande rwange! Diane: ariko nawe uzi gukabya, reka nigendere, cherie byebye!! Nahejo. tom: cherie bye! Urote uwo ukunda, diane: apu! Vuga ngo nkurote ahubwo! twigarukire kwa mama diane, mama diane yasohokanye abana ibyishimo ari byose, bibereye muri simba. Mama diane nibwo yarebye imbere gato, abona umuntu umeze nka martin, agenda yihuta amusanga numujinya mwinshi,.... tugaruke kuri tom mugitondo yarakangutse, ati mbega inzozi nziza, kurota ndi kumwe na diane ntako bisa ahita abyuka akaraba mumaso, aragenda akomanze kwa diane ngo bage muri sport, diane aramubwira ati cheri genda wenyine nge ndumva nkifite umunaniro, nuko tom ahita amanuka ajya muri sport, tom ari gukora sport mukibuga cya basket, dore ko hari hafi ya reception ya hotel babagamo, ako kanya yumva umuntu inyuma ye, ahindukiye abona ni didier.....loading
Posted on: Thu, 15 Jan 2015 14:16:42 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015