source:Js Imbuga za interineti zagufasha gukora download - TopicsExpress



          

source:Js Imbuga za interineti zagufasha gukora download za videwo zo kuri Youtube Youtube kugezubu rwabaye urubuga rwamenyekanye cyane kw’ isi nk’ ahantu abantu benshi bashobora gushakira amavidewo atandukanye y’ ibintu byo kw’ isi. Miliyoni z’ abantu baba bareba za videwo bashaka. Kugirango hakorwe download ya video ziri kuri youtube, abantu benshi bakunze gukoresha za softwares zitandukanye ariko si ngombwa cyane burya ushobora no kubikora wifashishije interineti uciye kuri za website zitandukanye. Aha nta kindi kintu ucyeneye gukorera install. Ahubwo injiza linki (URL) ya videwo ushaka hanyuma ukande kuri download, icyo gihe video yawe izatangira kuba downloaded. 1.SaveVid : savevid I recommend this site to download Youtube videos online.This website helps users to download of YouTube videos in many formats like : FLV, AVI, MOV, MPG or WMV . here you can also select the quality of the video to be downloaded. Twabagira inama yo gukoresha iyi site mu gukora download kuri youtube. Iyi website ifsaha abantu benshi gukora download za video zo mu bwoko bwinshi nka : FLV, AVI, MOV, MPG, cg WMV . 2.Keepvid : keepvid Uru rubuga narwo ni rwiza mu gukora download ya videwo zo kuri youtube ku buntu. Aha ushobora gukora download ya videwo zo kuri youtube zo mu bwoko bwa FLV 3.Catchvideo : catchvideo.net Uru rubuga rwagufasha gukora download ya videwo yo kuri youtube mu buryo bwihuse zo mu bwoko bwa FLV cg MP4 4.Zamzar : Uru rubuga ruzagufasha kubona videwo zihinduye mu bwoko bwa AVI, MPEG, 3GP, MP4, MOV, ... 5.Keephd : keephd Narwo n’ urubuga rwiza rwagufasha gukora download za HD Videos, mu buryo bwo gukandaho gusa.(one click) 6.SaveVideoDownload : savevideodo wnload Iyi nayo izagufasaha kubikora vuba vuba mu gihe ushaka izo mu rwego rwa FLV na MPEG 7.Catchyoutube : catchyoutube Narwo n’ urubuga rwiza rwagufasha gukora download ya videwo zo mu bwoko bwa MP3, Mpeg, WMV ndetse n’ ubundi bwoko bwinshi 8.Vdeodl : videodl.org Aha uzashobora gukora download ya videos zo mu bwoko bwa FLV. Iroroshye kuyikoresha. 9.Download-tube 9.download-tube Uru rubuga rwagufasha kubikora kandi ruguha n’ uburyo bwo guhindura mu rurimi wisangamo cyane 10.Videogetting : videogetting/ download-youtube.php Videogetting nayo irihuta cyane kandi igufasha no guhitamo format ya za videos. 11.Clipnabber : clipnabber Iyi nayo n’ imwe mu mbuga nkunda gukoresha, rworohya uburyo bwo gukora dowanload. 12.VideoDownloadX : videodownloadx Uru rubuga narwo ni rwiza cyane kuko rwagufasha gukora download ya videos ushaka haba kuri youtube cyangwa ku zindi mbuga zifite za videos.
Posted on: Mon, 16 Sep 2013 20:38:26 +0000

Recently Viewed Topics




© 2015