General Kabarebe yatanze ubuhamya abakobwa bararira Mu mpera - TopicsExpress



          

General Kabarebe yatanze ubuhamya abakobwa bararira Mu mpera z’ukwezi gushize abanyamakuru n’abahanzi bakoze umwiherero w’iminsi ibiri i Gashora muri La Palisse Hotel aho abayobozi batandukanye batanze ibiganiro, barimo Gen. James Kabarebe watanze ikiganiro cye abakobwa bagera ku munani bakarira nk’abakubiswe. Ibiganiro muri uwo mwiherero w’abanyamakuru n’abahanzi wari wibanze cyane kuri ya nsanganyamatsiko ya Bamporiki Eduard y’Abahutu gusaba imbabazi z’amarorerwa menshi yakomeje gukorerwa Abatutsi mu izina ry’Abahutu. Gen. Kabarebe yatanze ubuhamya burambuye ry’ibyo yanyuzemo, birimo iby’intambara za Congo n’ubuzima yabayemo nk’impunzi muri Uganda cyimwe n’ibyagarutsweho cyane muri uwo mwiherero bijyanye n’uruhare rubi bamwe mu bawofisiye bo mu nzirabwoba bagize ariko ubu bakaba bakingirwa ikibaba n’ubutegetsi bwa RPF. Muri ubwo buzima bw’ubuhunzi Kabarebe yavuze ukuntu impunzi z’abanyarwanda zatotejwe cyane n’ubutegetsi bwa Milton Obote muri Uganda. Yatanze urugero rw’ukuntu mu 1981 yanyuze ku basirikare ba Obote aho bari bicaye bakina amakari hepfo y’umuhanda bamubona bato ANGARIA KARE KANYARWANDA ! Ngo abo basirikare bafashe icyemezo cyo kumurushanirwaho target (guhamya). Ngo umwe yafashe imbuda aramupima isasu ryikubita hafi y’amano ye, abandi bagaseka bati wowe birakunaniye ! Uwakabiri yarapimye ariko nawe isasu riramuhusha ariko rimunyuze hafi cyane. Ngo buri wese yakomeje kugerageza amuhusha kugeza aho Kabarebe arengeye ! Ati n’ukuri ukuntu bampusha bizwi n’Imana gusa ! Mu 1982 ubutegetsi bwa Obote bwamenesheje impunzi z’Abanyarwanda mu gace ka Ankole ba Kabarebe bari batuyemo. Abo bameneshejwe nta handi hantu bari guhungira uretse mu Rwanda. Ngo muri uko guhunga bari bashoreye inka, bagenda barwana n’abaturage ba Uganda bashakaga kuzibambura. Ngo bageze ku mupaka w’u Rwanda, abasirikare b’u Rwanda bababuza kwambuka. Ngo barababazaga bati muje gukora iki, abandi bati ntimureba bariya batwirukankanye n’amacumu n’imihoro ? Ngo muri uko kwirukanka bahunga baje gutoragura akana k’agahungu kari katatanye n’ababyeyi bako karabisunga. Ngo uwo kamanda w’abo basirikare bo kwa Habyarimana yitegereje ako kana ati ariko ubundi sha mujya guhunga u Rwanda mwahungaga iki ? Akana kati twahungaga Abahutu ! Undi ati murumva ! Ati se niba mwarahungaga Abahutu ubu mutekereza yuko bagiye hehe ? Uwo musirikare ati rero reka mbabwire : ati u Rwanda rwarabanze, Uganda irabanze, none ni ukuvuga yuko n’Imana yabanze. Ngo abo basirikare babataye aho mu gishanga barigendera n’ijipe yabo, ariko babihanangirije yuko hatagira uwibeshya ngo yambuke mu Rwanda, cyane yuko ngo n’izo nka zitabona aho zikwirwa mu Rwanda kandi ari ruto ! Ngo mu ijoro intare yarabateye ishaka kurya inka. Kabarebe ngo niwe wari mukuru muri abo basore. Ngo mu mateka hari se wabo wigeze kwicwa n’intare akura yumva iyo nkuru, abantu bavuga yuko yazize yuko atamenye uko umuntu arwanya intare. Ngo bavugaga yuko urwanya intare ntabwo asubira inyuma ahubwo akomeza kuyisatira. Ngo basatiriye iyo ntare barayikubita barayimenesha, igenda ibatuka. Ngo babonye nta gashwishwi k’abo basirikare bo kwa Habyarimana biyemeje kwambuka binjira mu Rwanda n’inka zabo. Ngo bageze ku nkambi aho ababyeyi babo bari basyizwe, batandukanywa n’inka bazicucika ahantu hari hacucitswe izindi, nyishi zari zimaze gupfa kubera inzara. Buri mugoroba ngo abasore bagombaga kujya guhamba imirambo yuzuye igikamyo, imirambo y’izo mpunzi zabaga zazize imibereho mibi yo muri iyo nkambi yari icucitse abantu. Ngo nyuma yaje gutoranywa mu bandi basore 200 bazanwa hariya Madhivan ahinga ibisheke, hirya ya Nyabugogo (Kabuye) kuhahinga. Ngo bahamaraga amezi abiri nyuma bagasubizwayo hakazanwa abandi ! Ngo ashubijwe muri iyo nkambi yafashe icyemezo yuko atazagaruka Kabuye guhinga. Ngo yabonye ababyeyi be ntacyo abamariye bazapfa abareba, nawe ntacyo yimariye, ahitamo kujya mu gisirikare cya Museveni. Naho kuhagera ntabwo byari ibintu byoroshye ariko yarahageze na nyuma aza no gutwara abandi basore kuva muri iyo nkambi mu Rwanda, barimo Rurayi ubu ukuriye Polisi y’igihugu. Ku kibazo cyakomezaga kugarukwaho na benshi cyerekeranye na ba Gen. Rwarakabije bashinjaga uruhare mu iyicwa ry’abantu bari muri bus ya Bralirwa na Ninji bavugaga yuko yagize uruhare mu iyicwa rya ba bana b’Inyange. Kabarebe yavuze yuko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye, abanyarwanda bakaba baragombaga kwiyuka. Muri uko kwiyubaka rero ngo hari bimwe abantu biba ngombwa kwirengagiza. Yavuze ariko yuko ikibabaza ari uko bamwe bahabwa imyanya mu butegetsi aho kubibonamo yuko ari inshingano bagomba kuzuza bakabona yuko bahawe iyo myanya gusa ari uko ari abahutu. Aha urugero yatanze ni nka BM Habyarimana. Yakomeje atanga ingero nyinshi abakobwa baraurika bararira, tugomba kujya guhoza, turananirwa bagera aho bihoza ! Yanavuze yuko Gen. Mareli Gatsinzi nta kuntu yaba atazi iby’urupfu rw’umwamikazi Rozalia Gicanda ariko akaba ataragize ubushake bwo kugira icyo abivugaho. Gatsinzi niwe wari ukuriye ingabo muri Butare aho Gicanda yiciwe muri jenoside.
Posted on: Tue, 27 Aug 2013 22:17:55 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015