IBANGA RYO KUBONA UMUGISHA Abantu bose ku isi bifuza umugisha - TopicsExpress



          

IBANGA RYO KUBONA UMUGISHA Abantu bose ku isi bifuza umugisha w’Imana: abakristu bo baranawusengera ngo Imana iwubahe, abandi bakora ibikorwa byiza by’urukundo kugirango Imana ibahe umugisha. Muri iki gihebwo birakaze mu nsengero: hari abigisha benshi n’abapasiteri bigisha bagatanga ubuhamya bukomeye: maze bakabwira abakristu ngo batange ituro ry’inyamibwa (ituro riremereye cyane cg icyo wacungiragaho mubyo utunze) kugirango Imana iguhe imigisha, bakakumvisha buryo ki nkuko byagendekeye runaka mu buhamya bwatanzwe ko ariko nawe bizakugendekera nutanga inyamibwa mubyo utunze. Maze abantu nabo kubera inyota y’imigisha n’ibibazo byabatagangaje bafite, ubwo bakitanga kakahava! Bene data bakristu si ukubaca intege, ariko ni ukuri abantu bose bashaka umugisha w’Imana muri ubu buryo twavuze ntibashobora kuwubona. Igikorwa cyose uzakora mu rwego rwo gutereta Imana ngo iguhe umugisha, ntushobora kuwubona: Ahubwo igikorwa cyose ukoranye umutima w’urukundo nicyo kiguhesha umugisha: nufasha umukene ushaka ko Imana iguha umugisha, ntuzawubona, ahubwo numufasha kubera umutima w’Impuhwe n’urukundo umufitiye nibwo Imana izaguha umugisha. Niwitanga amafaranga yo kubaka urusengero ushaka ko Imana iguha umugisha, ntawo izaguha, ahubwo niwitanga kubw’ishyaka n’urukundo ufitiye umurimo w’Imana, nibwo Imana izaguha umugisha. Subira inyuma mu mateka y’abatubanjirije urebe: Nehemiya ntiyubatse urusengero rw’Imana ashaka imigisha, ahubwo yabikoze kubera ishyaka n’urukundo by’umurimo w’Imana byari muriwe, ndetse byamukuye ibwami kurya no kuryama byamunaniye kubera agahinda kenshi yatewe no gusenyuka kw’inzu y’Imana: Neh.1:4-11, none ntasoni mwebwe muri kubikora mwishakira imigisha gusa, nta n’urukundo mufitiye ibyo mukora? ndababwira ukuri mbwirijwe n’Umwuka w’Imana, iyo migisha mushaka ntayo muzabona. Ikibabaje gikomeye nuko mu nsengero zose ibyo bintu bihari, ariko Imana niyo nyir’umurimo. Murakoze mbifurije umugisha w’Imana mubyo mukora byose!
Posted on: Wed, 10 Sep 2014 10:42:20 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015