Kuva kuri iki cyumweru impunzi z’abanyafrica yepfo ziri muri - TopicsExpress



          

Kuva kuri iki cyumweru impunzi z’abanyafrica yepfo ziri muri republika iharanira demokarasi ya congo mu nkambi ya mole ku birometero 35 uvuye kuri equateur ziri mu myigaragambyo yo kwanaga ibyo kurya zihabwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR; Izi mpunzi zivuga ko zihabwa ibyo kurya bike kandi bibi; zirasaba guhindurirwa ibyo kurya zikagya zihabwa umuceri,ibiryo bifunze mu bikopo ndetse zigahabwa n’amadorali atanu kuri buri umwe muri munsi yo kwikenuza; gusa abashinzwe ibiribwa muri iyi nkambi ntacyo barabasha gukemura muri ibi izi mpunzi zisaba ndetse igipolisi cyao muri aka gace cyabaye gifunze 16 bakekwaho guteza iyo myigaragambyo kuko kuva kuri iki cyumweru tumwe mu tuzu izi mpunzi zibamo zaratwitwikiye. Radio okapi yavuze ko Atari ubwambere impunzi z’abanya centrafrica zigumura kuko no mu kwezi ka gatandatu abagera ku gihugmbi na 600 bo mu nkambi bondo mu ntara y’uburasirazuba banze kugya mu nkambi ya ango aho HCR yabasabaga kugya; bo bavugaga ko kariya gace karimo inyeshyamba za lord resistance army zo muri uganda; Aba boze ni abahunze muri werurwe uyu mwaka ubwo inyeshyamba zo mu mutwe wa seleka zirukanaga president bozize ku butegetsi; kuri ubu muri congo habarurirwa abanya centrafrika ibihumbi 6500 b’impunzi
Posted on: Wed, 07 Aug 2013 09:43:28 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015