Mu Rwanda hakomeje kwibazwa ku bushobozi ndetse - TopicsExpress



          

Mu Rwanda hakomeje kwibazwa ku bushobozi ndetse n’ubumenyi bw’abashinzwe imikino mu gihugu aho usanga abayobozi bamwe na bamwe baba batazi byinshi bijyanye na siporo ariko ntibibabuze kuyihagararira. Ibi uzabisanga hirya no hino mu mikino itandukanye, ndetse Ruhagoyacu yashyize icyi cyibazo mu bitavugwa ariko byangije ruhago y’u Rwanda, cyane ko iyo umuyobozi adafite ubumenyi buhagije utakwitega umusaruro ku bo ayobora. Uyu munsi turi bugaruke ku bashinzwe tekinike mu mashyirahamwe y’imikino atandukanye, urwego mukuri rwagakwye kuba rubazwa ibijyanye n’iterambere ryayo ariko rimwe na rimwe ugasanga bakoze amakosa byaba ku bushake cyangwa batabizi gusa bikagenda biganisha igihugu ahabi. None turi bufate ku ngero za hafi za vuba z’abakinnyi bagiye bajyanwa guhagararira u Rwanda kandi batujuje ibisabwa. Aba ni ko babaga batanzweho akayabo mu kubategura haba imbere mu gihugu ndetse na mbere y’irushanwa nyaryo. Hejuru y’ibi kandi ugasanga bafashe imyanya ya bamwe bagakwiye wenda kuba bari bwungukire muri iryo rushanwa ngo bazamuke. Ngandu Bienvenue yagiye muri Afrobasket atemerewe gukinira u Rwanda Nyuma y’uko imikini nyafurika y’umukino wa Basketball u Rwanda rwakuyemo umwanya wa 10, ishyirahamwe ry’uyu mukino ryatangaje ko umukinnyi Ngandu Bienvenu wari kumwe na bagenzi be muri Cote d’Ivoire atigeze akina kubera ko ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Congo ryaba ryarabanajije mu kubona ibyangombwa bye. Ngandu wari warakiniye Congo y’abatarengeje imyaka 18 byasabaga ko iri shyirahamwe ryemerera u Rwanda ko yarukinira ariko ryakomeje kuninira kugeza iri rushanwa ritangiye. Amakuru agera kuri Ruhagoyacu akaba avuga ko umutoza Mutokambali Moise yaba yari yabanje kwanga gushyira uyu Ngandu kuri lisiti ijya muri iyi mikino ariko akabwirwa ko nta cyibazo yamujyana ko ibyangomnbwa bizabonekera muri Cote d’Ivoire. Ngandu yaje kujyanywa ntiyakina u Rwanda rusigarana abakinnyi batuzuye na we yishimira kurebera bagenzi be muri stade- Amakosa ni ayande? Theoneste Nsengimana yagiye mu mikino y’isi nta we bari buhangane Theoneste yasezerewe adakinnye Mu gihe abanyarwanda benshi bishimiraga ko Muvunyi Hermas yatwaye umudari wa zahabu mu mikino y’isi y’ababana n’ubumuga nyuma yo gusiga abandi muri metero 800 , ni bake bagarutse ku kuba Theoneste Nsengimana atarigeze asiganwa nyamara na we yari mu bazahagararira u Rwanda mu mikino yabereye i Lyon aho yagombaga kwiruka metero 1500. Muri iyi mikino abafite ubumuga bagena bashyirwa mu byiciro bitandukanye bitewe n’urwego rw’ubumuga bwabo buriho. Theoneste ariko nyuma yo gupimwa byagaragaye ko icyiciro yagombaga gusiganwamo atacyujurije ibyangombwa ahita akurwa mu irushanwa. Aha umuntu akaba yakwibaza uburyo uyu mukinnyi yarinze ahaguruka mu Rwanda adapimwe kandi bizwi neza ko agiye guhagararira u Rwanda mu mikino nk’iyi. Ese ubishaka wese yagenda agapimwa agezeyo? Uretse ko bitanahesha isura nziza igihugu ariko hari na byinshi bigihombya. Meddie Kagere muri Benin kandi afite amakarita y’umuhondo abiri! Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yagiye mu gihugu cya Benin kugirango areberere abandi bakina atari uko adafite ubushobozi bwo kujya mu kibuga ahubwo ari uko yari afite amakarita y’umuhondo abiri. Meddie umukino wa Benin yawurebye nk’abandi bafana Meddie warebereye muri Stade ikipe y’igihugu cye itsindwa na Benin 2-0, yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazajya muri icyo gihugu kandi atujuje ibyangombwa byo gukina uwo mukino cyane ko yari afite amakarita abiri y’umuhondo. Ese ntibyari bizwi cyangwa byarirengagijwe? Umwanya we nyamara hari uwakawugiyemo. Reba urutonde rwakinnye k’umukino wahuje u Rwanda na Benin hano . Francophonie- Sebahire yagiye gusiganwa nta minima Mu mikino iheruka y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa u Rwanda rwari tuhagararaiwe mu mikino itandukanye maze ruza gukurayo imidari ibiri ya Bronze(Abahanzi na Mukasakindi Claudette). Mu mikino yo gusiganwa ku maguru u Rwanda muri icyi gihugu rwari rufiteyo abakinnyi babiri bonyine Sebahire Eric na Claudette Mukasakindi. Aba bakinnyi bakaba baragaiye ari babiri kuko ari bo bari bahagaze neza mu byiciro bitandukanye mu bufaransa bityo ko bagombaga kwitwara neza bishoboka. Sebahire na Caludette baragaragaye mu Bufaransa Uretse ko Claudette yashimishijwe no kuzana umudari wa Bronze nyamara mu irushanwa riheruka yarabonye uwa zahabu, muri iri rushanwa hanabayemo agashya ubwo Senahire Eric yajyaga gusiganwa ariko agasanga muri iyo mikino basaba ko agomba kuba afite minima zo muri uyu mwaka, zo kwiruka muri metero 10.000, kandi yaraherukaga gusiganwa akanitwara neza muri iyo ntera mu mwaka ushize, bituma atemererwa gukina muri m10.000. Claudette Mukasakindi nawe ntabwo yasiganwe metero 5000 kuru kuko mu cyiciro cy’abagore basiganwa metero 5000 yasanze ari we wenyine abandi ntabwo bitabiriye. Aha nyine bikarangira siganwe metero 10 000 gusa. Ese aboherejeyo aba bantu amakuru ntayo bari bazi? Izo ni zimwe mu ngero ariko birazwi ko ari nyinshi aho abatekinisiye b’imikino mu gihugu na bo umuntu ashatse yabongera ku bayobozi mu bikomeje kudindiza iterambere ryayo. ruhagoyacu
Posted on: Tue, 01 Oct 2013 14:32:07 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015