Uwigeze kuba umufatanyabikorwa mu ikipe ya Rayon Sports, Albert - TopicsExpress



          

Uwigeze kuba umufatanyabikorwa mu ikipe ya Rayon Sports, Albert Rudatsimburwa kuri ubu aratangaza ako ubwo yari mu ikipe ya Rayon Sports yumvishe ikibazo cya Raoul Shungu iminota itanu gusa. Uyu mugabo utarahiriwe na gato muri iyi kipe dore ko ibibazo byari urudaca muri iyi kipe , akaba yemeza ko yahamagaye Raoul SHungu muri Congo maze ibisobanuro yamuhaye kuri we akaba atarabyumvishe neza na gato. Uyu muyobozi akaba yemeza ko ibyo bibazo bitamurebaga cyane dore ko we hari ibyo yari yarumvikanye n’abayoboraga ikipe hamwe n’Imena za Rayon Sports. Albert akaba yemeza ko abatoza bose bava i Congo bateza ibibazo gusa ko iyo witegereje neza unasanga amakipe nayo rimwe na rimwe atajya yubahiriza amategeko ibi akaba aribyo ikipe ya Rayon Sports iri kurwana nabyo. Uyu mugabo akaba atangaza ko akiri umufana ukomeye w’iyi kipe aho ari kugenda akora aho ahamya ko hari ibyo ari kurangiza bizagirira akamaro ikipe ya Rayon Sports n’umupira w’Amaguru muri rusange hano mu Rwanda. Kubijyanye no kuba yagaruka mu buyobozi bw’umupira w’amaguru hano mu Rwanda akaba yatangaje ko atari ibanga ko ashaka kongera ubushobozi bw’umupira w’amaguru hano mu Rwanda. #DEUS
Posted on: Wed, 10 Jul 2013 22:17:23 +0000

Trending Topics



Recently Viewed Topics




© 2015