ibiriho/?Urunani-BBC-mu-bagabo-na-Ubumwe Irushanwa ryo kwibuka - TopicsExpress



          

ibiriho/?Urunani-BBC-mu-bagabo-na-Ubumwe Irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abafana n’abakunzi b’umukino wa Basket mu Rwanda rizwi nka Memorial Gisembe ryashojwe tariki ya 9 Kamena 2013 Ryegukanwe n’ikipe URUNANI BBC yo mu gihugu cy’Uburundi ndetse na UBUMWE BBC mu bagore. Iri rishanwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda (FERWABA) ifatanyije n’ Ikipe ya Espoir BBC ari nayo yatangije iri Rushanwa ku nkunga ya Ministeri y’umuco na Sport. Amakipe yari Ytumiwe muri iri Rushana ni amakipe agera ku icumi. Mu bagabo ESPOIR BBC yo mu Rwanda APR BBC yo mu Rwanda WARRIORS BBC yo muri Uganda CSK BBC yo mu Rwanda MUZINGA BBC yo mu Burundi URUNANI yo mu Burundi Mu bagore RAPP BBC yo mu Rwanda APR BBC yo mu Rwanda UBUMWE BBC yo mu Rwanda PJB Elite BBC y’i Goma muri Congo Iyi mikino ikaba yaratangiye tariki ya 07 Kamena 2013 muri Peti Stade. Amakipe yatangiye akina mu matsinda kugeza aho hagaragaye ahatana ku mukino wanyuma. Mu cyiciro cy’abakobwa umukino wanyuma waje guhuza ikipe ya APR BBC na UBUMWE BBC umukino urangira Ubumwe BBC ariyo yegukanye igikombe ku manota 56 kuri 46. Mu cyiciro cyabagabo, umukino wari utegerejwe n’abantu benshi doreko Petit Stade yari yakibe yuzuye wahuje ikipe ya Espoir BBC na Urunani BBC. Uyu mukino uretse kuba wari umukino wo kwibuka wari ufite n’icyo uvuze ku mpande zombi doreko aya makipe yaherukaga n’ubundi guhurira ku mukino wanyuma w’igikombe cy’akarere ka Gatanu(Zone Cinq) igikombe cyaje kwegukanwa n’ikpe ya Espoir BBC. Ikipe ya URUNANI BBC yatwaye igikombe cya Shampiyona Iwabo ikaba yari yaje itifuzako amateka yakongera kwisubiramo batsindwa na Espoir BBC. Ikipe ya Espoir yatangiye itsinda ndetse bamwe batangira kuyiha icyizere doreko inakinamo bamwe mu bakinnyi bakinira ikipe y’i Gihugu nka Mugabe Arstide na Lionel. Ikiriri cy’abafana nticyaciye intege Urunani ndetse inigarurira babafana uduce 3 tw’umukino turangira Urunani BBC ariyo iyoboye umukino. Habura amasegonda ku 8 amakipe yombi yanganyaga amanota 61. Mu gihe bantu bagitekerezako wenda bakongera iminota y’umukino umukinnyi, numero 12 Hakizimana wa Urunani BBC ashyiramo amanota 2 kuri bimwe bita Trois pas Lay up, Urunani BBC yegukana Igikombe ityo ku manota 63 kru 61 ya Espoir. Umunyamabanaga mukuru muri Ferwaba Richard Mutabazi yavuzeko imikino yagenze uko bari barayiteguye uretse ikipe ya PJB Elite yatinze mu nzira ariko ibi ntacyo byangije ku irushanwa. Richard kandi yatangajeko Shampiyona izatangira tariki ya 15 Kamena 2013, abakunzi ba Basketball bazitabire doreko kwinjira muri iyi mikino ari ubuntu.
Posted on: Thu, 13 Jun 2013 10:20:51 +0000

Trending Topics



>
Exchange Rate for 07 July, 2014 == Diyu== Exchange Rates Fixed
The US Administration is betting on the very wrong horse
We are getting close to the end of our fundraiser to make and
Danielle asked, We are really struggling with the behavior of our
s fiance,

Recently Viewed Topics




© 2015